Ikipe ya Zashin Karate Academy ikorera mu Karere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nzeri (9) 2023, yateguye ku nshuro ya kabiri, amahugurwa agamije kungura ubumenyi abakiri bato bakina Karate.
Aya mahugurwa azabera kuri Hotel Credo mu Karere ka Huye aho iyi kipe ibarizwa, azitabirwa n’abakarateka baturutse mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Nyanza na Ruhango.
Abakarateka bazitabira aya mahugurwa, bari hagati y’Imyaka 4 kugeza kuri 15, bakazahugurwa ibijyanye n’ubwirinzi bwifashishwa muri mukino njyarugamba.
Uretse ibi, aya mahugurwa agiye gukorwa ku nshuro ya kabiri, ari mu mujyo wo kuzamura impano z’abakiri bato muri uyu mukino.
Aha, batozwa Tekinike zigezweho zikoreshwa mu marushanwa y’abakiri bato ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe kubategurira kuzitabira amarushanwa y’aba ay’imbere mu gihugu, ku rwego rw’Akarere, Afurika n’ahandi hasigaye.
Intego y’aya masomo yatangiye gutangwa Umwaka ushinze, yashingiwe ku kuba iyo abakiri bato batateguwe hakiri kare, iyo bageze ku rwego mpuzamahanga babusanya n’amategeko asanzwe agenga uyu mukino.
Aha, niho Me. Mwizerwa Dieudonne Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, wanashize iyi kipe by’umwihariko akaba n’umutoza mukuru wayo, yabonye ko ari ngombwa guhugura abakarateka bakiri bato ibijyanye n’umukino batararengerana.
Kugeza ubu, abakarateka bakiri bato bamaze kwemeza bidasubirwaho ko bazitabira aya mahugurwa, ni 105, bazaba bahagarariye Uturere twavuzwe haruguru.
Agaruka kuri aya mahugurwa by’umwihariko, Me. Mwizerwa mu kiganiro kihariye yahaye THEUPDATE, yavuze ko kuri iyi nshuro, bizaba bitandukanye n’uko yakozwe mu Mwaka ushize ku nshuro yayo ya mbere, kuko umubare wiyongereye bigaragara.
Ati:”Umubare warazamutse cyane, aha bikaba bishingira ku mbaraga zakoreshejwe mu bukangurambaga bugamije gukundisha abakiri bato uyu mukino”.
Yungamo ati:”Uretse ibi kandi, twiteze ko abakinnyi bazajya bitabira amarushanwa atandukanye baranyuze muri aya mahugurwa, bazaba bafite ubumenyi buhagije bwo kwitwara neza no kutabusanya n’amategeko agenga umukino ku rwego mpuzamahanga”.
“Uretse abakarateka bakiri bato, abatoza bazaba babaherekeje nabo bazahakura ubumenyi bazasangiza abo bazaba basize inyuma, by’umwihariko igihe amashuri azaba afunguye”.
“Abazitabira aya mahugurwa kandi, azabafasha kwitegura neza no kwitabira amarushanwa y’abakiri bato ku rwego rw’Igihugu ateganyijwe mu muri uku Kwezi kwa Cyenda (9), yateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka)”
Asoza, Me. Mwizerwa yavuze ko biteganyijwe ko nyuma y’aya mahugurwa, mu Kwezi k’Ukuboza (12) uyu Mwaka, hazakorwa irushanwa rigamije kureba niba koko ibyo bigishijwe barabishyize mu bikorwa.
Twibutse ko aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’ikipe ya Zanshin Karate Academy na The Great Karate Academy zombi zikorera mu Karere ka Huye ndetse n’abandi bagizwe n’Ababyeyi b’Abana, CREDO HOTEL, HIGHENDS Travel& Tours, Twyford na JBL Logistics.
Amafoto yaranze amahugurwa y’Umwaka ushize