Mu mukino utari woroshye wa ¼ cy’Igikombe cy’Afurika kiri kubera muri Kameroni ku nshuro ya 21 wahuje u Rwanda na Algeria, u Rwanda ryasezereye iyi kipe yo mu Majyaruguru y’Afurika ku ntsinzi y’amaseti 3-2.
Kubona itike ya ½ ku ruhande rw’u Rwanda, byasabye ko rubanza kwishyura amaseti 2 rwari rwabanje gutsindwa na Algeria, ndetse runatsinda iseti ya gatatu.
Iyi tike u Rwanda rwabonye yabaye iy’amateka, kuko ari ku nshuro ya mbere mu mateka y’Umukino wa Volleyball mu Rwanda bibayeho.
Nyamara, u Rwanda rwari rwabanje gusuzugurwa mu maseti abiri ya mbere, kuko Algeria yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 23, ndetse iniyongeza iya kabiri ku manota 25 kuri 15.
Mbere y’uko iseti ya gatatu yari bufatwe nk’iya nyuma ku ruhande rw’u Rwanda muri uyu mukino ikinwa, itsinda rifatanya n’Umutoza mukuru, Paulo De Tarso, ryanyujije amaso mu mashusho yaranze amaseti abiri ya mbere, ubundi rifata umwanzuro wo gukora igikwiye.
Bidatinze, u Rwanda rwahise rwishyura iseti ya mbere ku manota 25 kuri 18, ndetse runatsinda iya kabiri ku manota 25 kuri 23.
Nyuma yo kwishyurwa aya maseti abiri ku ruhande rwa Algeria mu buryo batumvaga, uyu mukino wafashe urundi rwego, ari nako igitima cyadihaga kuri buri ruhande, by’umwihariko Algeria yari yamaze kwakira ki yarangije umukino.
Abakunzi ba Volleyball bari mu Nzu y’Imikino ya Yaounde Multipurpose Sports Complex, batangiye gushyigikira amakipe yombi nyuma y’umukino ukomeye w’amaseti ane yari amaze kugaragaza.
Gusa, u Rwanda rubifashijwemo n’Abanyarwanda batari bacye batuye muri Kameroni bari baje kureba uyu mukino, rwaje kwikura imbere ya Algeria ruyitsinda iseti ya gatatu ari na yo ya gatanu muri uyu mukino, ku ntsinzi y’amanota 16 kuri 14.
Uretse uyu mukino w’u Rwanda na Algeria, Misiri nayo yakatishije itike ya ½ nyuma yo kwiyunyuguza Uganda ku ntsinzi y’amaseti 3-0 (25-13, 25-18,25-11).
Amafoto