Volleyball: Amakipe 35 arimo APR VB ifite Igikombe giheruka agiye kwitabira Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba 

0Shares

Irushanwa rya Volleyball ritegurwa na Groupe Scolaire Officielle de Butare (GSOB) rizwi nka Memorial Kayumba, mu mpera z’iki Cyumweru hagati ya tariki ya 04-05 Werurwe 2023 rirakinwa ku nshuro yaryo ya 12.

Imikino ikaba izabera ku bibuga byo muri irri Shuri n’ibindi biri mu nkengero zaryo mu Mujyi wa Butare mu Karere ka Huye.

Iri rushanwa ryashyiriweho kwibuka uyu Mupadiri witabye Imana mu Mwaka w’i 2009.

Padiri Kayumba afatwa nk’umwe mu bari inkingi ya Mwamba mu iterambere ry’umukino wa Volleyball by’umwihariko mu Mashuri. Bikaba akarusho aha muri Group Scolaire Officielle de Butare, kuko mu gihe yari umuyobozi w’iri Shuri Volleyball yaryo yatumbagiye mu buryo bugaragara.

Padiri Hakizimana Charles uyobora iri Shuri kuri ubu, yatangaje ko kuri iyi nshuro biteze ko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe y’imbere mu gihugu mu byiciro byombi (abagore n’abagabo) ndetse no mu kiciro cy’abanyeshuri (ikiciro kibanza ndetse n’ikisumbuye).

Ati: Twatumiye amakipe yose. Aha harimo ay’abagabo n’abagore akina ikiciro cya mbere, iy’Ibigo by’Amashuri ndetse n’abakanyujijeho.

Biteganyijwe ko amakipe ya APR Vollleyball Club mu kiciro cy’abagabo na Rwanda Revenue Authority mu bagore azaba arwana ku bikombe yegukanye ku nshuro ya 11.

Kugeza ubu, amakipe azitabira agizwe na;

Abagabo: APR, REG, Gisagara, Forefront na Kirehe

Abagore: APR, RRA, Forefront, Ruhango, IPRC-Kigali, IPRC-Huye na Gisagara volleyball Academy.

Abakanyujijeho: BPR, Mamba, Tou Age, Umucyo, Nyanza veterans, Kudum na Buffle Fort.

Ikiciro cya Kabiri: College du Christ Roi, College office de Butare, Petit Seminaire Virgo Fidelis, Gisagara volleyball Academy, Marie Rene, College St Ignace Mugina, Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi, Nyanza TSS na Gitisi.

Amashuri yisumbuye:  Groupe Scolaire Officiel de Butare, College St Ignace Mugina, Petit Seminaire Virgo Fidelis, Regina Pacis, Gisagara Academy, na École Secondaire Kigoma.

Ikipe y’Ikigo cy’Ingufu, REG Volleyball iri mu zifite iki gikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *