Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare2024, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Visi Perezida w’inama iyoboye inzibacyuho muri Sudan, Malik Agar hamwe n’itsinda bari kumwe.
Bashyikirije umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ubutumwa yohererejwe na Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman, Perezida w’inama iyoboye inzibacyuho muri Pepubulika ya Sudan.
This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame received Malik Agar, Vice President of the Transitional Sovereignty Council of Sudan and his delegation. They delivered a message from Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman, President of the Transitional Sovereignty Council of the… pic.twitter.com/EsODsMB547
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) February 26, 2024
Ubushyamirane buganisha ku Ntambara muri Sudani bumaze Umwaka urenga buhuze Ingabo za Leta n’iz’Umutwe w’Ingabo wa Rapid Support Forces, bumaze guhitana abasaga Ibihumbi 300, mu gihe abarenga Miliyoni 7 bamaze kuva mu byabo.
Bamwe mu bakuwe mu byabo n’iyi Ntambara, bahungiye mu bihugu bituranyi birimo Tchad.
Hari kandi abaje mu Rwanda, barimo abanyeshuri bigaga muri Kaminuza yigisha Ubuvuzi, yigaruriwe na Rapid Support Forces.
Tariki ya o6 Mutarama uyu Mwaka, Umuyobozi wa Rapid Support Forces, Mohamed Hamdan Dagalo yaje i Kigali, nabwo yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame.
Today, I had the honor of meeting His Excellency the President of Rwanda, @PaulKagame, as part of our meetings with leaders of sisterly and friendly countries.
I discussed with His Excellency the exceptional conditions that Sudan is experiencing due to the war and the resulting… pic.twitter.com/4fFl4j0Vhv
— Mohamed Hamdan Daglo (@GeneralDagllo) January 5, 2024
Amafoto