USA: Uwari Umucuruzi w’Imbunda yashinje ‘Umuhungu wa Biden’ kumubera Umukiriya

0Shares

Inteko y’abacamanza baburanisha urubanza nshinjabyaha Hunter Biden aregwamo muri leta ya Delaware, yaraye yumvise ubuhamya bw’umuntu wahoze akora mu iduka rigurisha imbunda.

Uyu ni we wamugurishije imbunda nto yo mu bwoko bwa revolver.

Gordon Cleverland yatanze ubuhamya avuga ko yabonye Hunter Biden, umuhungu wa Perezida, yandika ku rupapuro rwuzuzwa n’abashaka kugura imbunda ahitamo “oya” ku kibazo kibaza niba nyir’ukuyigura yaba akoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa yarabaswe n’urumogi, n’ibiyobyabwenge bitandukanye.

Abashinjacyaha ku rwego rw’igihugu barashinja Hunter Biden kuba yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge igihe yaguraga imbunda bityo bakamushinja kuba yarabeshye igihe yuzuzaga izo mpapuro.

Araregwa ibyaha bitatu birimo kubeshya umucuruzi w’imbunda wabiherewe uburenganzira n’igihugu, kubeshya mu nyandiko yuzuzwa muri icyo gikorwa yemeza ko adakoresha ibiyobyabwenge no gutunga iyo mbunda mu gihe cy’iminsi 11 mu buryo butemewe n’amategeko.

Hunter Biden avuga ko ari umwere akemeza ko ministeri y’ubutabera irimo kotswa igitutu n’abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani kubera impamvu za politike, bityo akaba yibasiwe mu buryo butakagombye. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *