“Uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kubaka inzego z’Umutekano za Centrafrique nta kiguzi twarubonera” – General Landry Urlich Depot

0Shares

Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori yo muri Centrafrique, General Landry Urlich Depot uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda avuga ko kimwe mu byamuzanye  ari ugushimira u Rwanda n’inzego za Polisi zarwo zemeye kwakira Abapolisi n’Abajandarume 50  bagiye kuhahererwa amasomo.

Nyuma yo guhabwa icyubahiro kigenerwa abayobozi bakuru, General Landry Depot yakiriwe n’umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye aho aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye.

Generali Landry Depot yabwiye itangazamakuru ko ibyamuzanye mu Rwanda harimo no gushimira ubuyobozi bwarwo by’umwihariko ku ruhare u Rwanda rugira mu kubaka inzego z’umutekano muri Centrafrique cyane ko abapolisi n’abajandarume 50 bagiye gutangira amasomo ya gipolisi mu Rwanda.

Muri iki Cyumweru nibwo amasomo nyirizina azatangira ku mugaragaro.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ashimangira ko nubwo ari bwo Centrafrique yohereje itsinda rigari ry’abashinzwe umutekano guhugurirwa mu Rwanda ngo bitazabuza ko mu myaka itaha hakirwa abandi.

U Rwanda rusanganywe abapolisi basaga 700 muri Centrafrique bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, barimo umutwe wihariye ugizwe n’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *