Umuyobozi w’Ubugenzacyaha bwa Libya yafungiwe mu Butaliyani

0Shares

Polisi y’Ubutaliyani yataye muri yombi umukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha rwa Libiya ushakishwa na CPI, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho.

Osama Najim, uzwi cyane na none kw’izina rya Almasri, yafatiwe mu mujyi wa Turin (mu majyaruguru y’Ubutaliyani) ku cyumweru ariko inzego zibishinzwe zabigejeje bwa mbere mw’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri.

Ayobora polisi y’ubugenzacyaha ishinzwe gereza ya Mitiga, i Tripoli, umurwa mukuru wa Libiya. Ikinyamakuru “La Repubblica” gisohoka buri munsi mu Butaliyani gitangaza ko polisi mpuzamahanga Interpol ari yo yatanze inkuru yo kumenya hoteli yarimo no kumuta muri yombi.

“La Repubblica” isobanura ko Almasri yafatanywe n’abandi banya Libiya. Ariko ntiyatangaje umubare wabo, amazina n’imyirondoro yabo.

Ntacyo guverinoma ya Libiya na CPI barabitangaza. Ariko umuryango udaharanira inyungu “Mediterranea Saving Humans” wo mu Butaliyani, witangiye gutabara no gufasga abimukira banyura inzira za magendu mu nyanja ya Méditerranée, watangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Almasri yatawe muri yombi “nyuma y’imyaka n’imyaka abahohotewe bamaze bamutangaho ubuhamya.”

CPI ishakisha Osama Najim, azwi kw’izina rya Almasri, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ihora irega gereza ye, kimwe n’ibindi zitandukanye zo muri Libiya, by’umwihariko ibyaha by’iyicarubozo, cyane cyane ku bimukira banyura muri Libiya bagerageza kujya gushaka imibereho myiza mu Bulayi, banyuze inzira z’ubusamo.

Ndetse “Mediterranea Saving Humans” yanzura yemeza ko “Almasri ari ugero ruto rw’imikorere rusange y’ubutegetsi bwa Libiya bwose muri rusange.” (Reuters, AFP)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *