Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaraye yakiriye muri Village Urugwiro, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).
Perezida Kagame na Mussa Faki Mahamat bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye, zirimo ibibazo by’umutekano mu Karere no hanze yako.
Bwana Moussa Faki ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’ibihugu yiga ku Mutekano, yahurije hamwe impuguke zinyuranye mu kungurana ibitekerezo ku ngorane z’umutekano muke ku Mugabane w’Afurika.
Iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya 10, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen. Albert Murasira.
Yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDFCSC) na Kaminuza y’u Rwanda (UR), ku nsanganyamatsiko iragira iti “Ingorane z’Umutekano z’iki Gihe mu Mboni y’Afurika.”
This evening at Urugwiro Village, President Kagame met with @AUC_MoussaFaki and discussed various issues including the
security situation in the region and beyond. The AUC Chairperson is in the country to attend the National Security Symposium which brings together experts to… pic.twitter.com/5ynKVF2Myu— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 17, 2023
Inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano muri Afurika, abashakashatsi, inararibonye mu by’umutekano n’abahagarariye amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika zizitabira iyi nama.
Biteganijwe ko iyi nama izamara iminsi 3 igatangirwamo ibiganiro bitandatu, birimo ikizagaruka ku miyoborere, ibibangamiye umutekano muri Afurika, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika n’ibindi.