Umutoza yavuze ko nari ndwaye kandi ndi muzima, Iradukunda Bertrand yashyize ukuri hanze ku cyatumye adakina umukino wa APR FC

Iradukunda Jean Bertrand ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, ntabwo yagaragaye mu bakinnyi bifashishijwe ku mugoroba watambutse, aho we yemeza ko ari umutoza ubifitemo uruhare.

Byari mu mukino wo kwishyura muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, aho Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC, ndetse iyi kipe y’ingabo z’igihugu iza gutsinda ibitego 2-1.

Ni ibitego byaje bisanga umukino ubanza aho amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, Kiyovu Sports isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Nyuma y’umukino, abinyujije kuri Twitter ye, Iradukunda Jean Bertrand yavuze ko kuba abantu bari kumubwira nabi, arengana ahubwo kuba atakinnye ari amahitamo y’umutoza.

Yagize ati:“Abantu bakomeje kumbwira nabi (fo), ikibazo si icyanjye njyewe nari muzima, ahubwo ni amahitamo y’umutoza utanshyize ku rutonde (list)”.

Kiyovu Sports yatsinzwe ubona ko hari abakinnyi iri kubura bafite uburambe nka ba Bertrand, kuko uko umukino iminota yazamukaga, niko APR FC yarushagaho gukara.

Iradukunda Jean Bertrand ni umwe mu bakinnyi batsinze igitego ikipe ya APR FC muri uyu mwaka w’imikino, ubwo yafunguraga amazamu ku mukino wo kwishyura wa shampiyona batsinzwemo na APR FC ibitego 3-2.

One thought on “Umutoza yavuze ko nari ndwaye kandi ndi muzima, Iradukunda Bertrand yashyize ukuri hanze ku cyatumye adakina umukino wa APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *