Umushyikirano 18: Minisitiri Bizimana yagarutse ku kibazo cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside kiri muri RD-Congo

0Shares

Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, cyagarutsweho mu nama y’igihugu y’Umushyikirano, mu kiganiro cyagarukaga ku ishusho y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko ikibazo ari kimwe mu bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene agaragaza ko hari gahunda 8 za leta abanyarwanda berekanye ko ziri ku gipimo kirenze 93%  zituma bishimira intera y’ubumwe n’ubwiyunge.

Muri zo hari gahunda ya ndi umunyarwanda, uburezi budaheza, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, itorero, Girinka, izi gahunda uko ari 5 Nyakubahwa perezida wa Repubulika zishimirwa hejuru y’igipimo cya 98%. Hari kandi imiyoborere myiza, umutekano, no kugira amahirwe angina n’uburenganzira kuri bose byishimirwa ku gipimo kiri hejuru ya 93%.

Iyo uganiriye n’abaturage bo mu ngeri zitandukanye nabo bahamya ko ubumwe bw’abanyarwanda bumaze gushing imizi muri bo.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu agaragaza kandi ko ingegabitekerezo ya Jenoside iri mu karere ibangamiye gahunda z’ubumwe bw’abanyarwanda.

“Mu gihe u Rwanda rutera intambwe mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw’abanyagihugu rukomwa mu nkokora na gahunda zo gukwirakwiza mu karere no mu mahanga imvugo z’u Rwango, ibinyoma n’ubwicanyi byibasira abanye kongo bavuga ikinyarwanda cyane cyane abatutsi.”

“Urwango n’ubwicanyi birabakorerwa ku mugaragaro amahanga n’ingabo za MONUSCO barebera nk’uko byari byifashe mu Rwanda hagati ya 92 na 94 mu gihe hakwirakwizwaga ingengabitekerezo bitaga Hutu power, hagashingwa interahamwe n’impuzamugambi, RTLM n’ibindi binyamakuru bya rutwitsi hamwe n’imvugo z’abanyepolitiki babi bashishikarije abaturage gukora Jenoside mu maso y’ingabo za Minoir zari mu Rwanda icyo gihe.”

“Imvugo n’ibinyoma byigishwa abanye kongo bigashyikirwa na bamwe mu banyamahanga bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda n’imibanire n’abaturanyi kuko ikinyoma iyo gihora gisubirwamo hari abagifata nk’ukuri. Bimwe mu byo bakwiza ni ibi bikurikira, kubeshya ko M23 ari abanyarwanda ngo ikaba ishyigikiwe n’abanyarwanda nyamara abategetsi ba kongo babeshya ibyo ntibayobewe ko M23 ari abanye Kongo nyakuri.”

“Kubeshya ko u Rwanda rushaka gusahura amabuye y’agaciro ya Kongo kuko ngo twe ntayo dufite nyamara kuva mu mwaka 1925 Ababiligi nibo bavumbuye amabuye y’agaciro mu Rwanda bashing society ziyacukura kandi n’ubu amabuye y’agaciro aracyari mu Rwanda ntiyarangiranye n’ubukoloni.”

Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu igaragaza kandi ko Hakenewe kongera ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu gihugu no mu mahanga kandi mu nzego zose.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020 bwerekana ko abanyarwanda 94.7% bemera ko ubumwe bwagezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *