Umurenge Kagame Cup: Imirenge ya Kigina na Kirehe yagze ku mukino wa nyuma ku rwego rw’Akarere ka Kirehe

Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023, ku Kibuga cy’i Gisaka habereye imikino ya 1/2 cy’Irushanwa Umurenge Kagame Cup 2022/23 ku rwego rw’Akarere ka Kirehe.

Iyi mikino yakiniwe kuri iki Kibuga kiri mu Mujyi wa Nyakarambi, yahuje Umurenge wa Nasho na Kirehe mu bagabo n’uwa na Gatore na Nasho mu bagore.

Iyi yaje ikurikira iyabaye ku wa Gatandatu, yasize Umurenge wa Kigina utsinze uwa Musaza, uhita ukatisha itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino yo kuri iki Cyumweru, yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bwana Rangira Bruno, wari hamwe n’umutoza wungirije w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Jimmy Mulisa.

Uretse aba, hari kandi umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana Nzirabatinya Modeste, inzego z’Umutekano n’abaturage b’Imirenge ya Kigina, Musaza, Gatore, Nasho na Kirehe.

Aba bombi, bakurikiranye imikino wa 1/2 w’umupira w’amaguru mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, wahuje Umurenge wa Nasho na Gatore mu bagore n’Umurenge wa Kirehe na Nasho mu bagore, imikino yabereye ku Kibuga cya Gisaka.

Umusaruro waranze iyi mikino

Abagabo:

Nasho 1- 4 Kirehe

Abagore:

Gatore 0- 0 Nasho (Nasho yakomeje kuri Penaliti 7-6)

Mbere y’uko iyi mikino ikinwa, abaturage baganirijwe kuri zimwe muri gahunda za Leta zirimo;

➡️Icyumweru cy’ Ubutwari
➡️Kurwanya amakimbirane mu miryango
➡️Kurwanya imirire mibi n’ igwingira
➡️Kurwanya inda zitetwa abangavu
➡️Guteza imbere ibikorerwa iwacu
➡️Kurwanya no gupima indwara zitandura
➡️Kurwanya ibiyobyabwenge
➡️Ejo Heza
➡️Ubwisungane mu kwivuza

Amafoto

May be an image of 7 people, people standing, people playing sport and outdoors

May be an image of 9 people, people standing, people playing sport and outdoors

May be an image of 2 people, people standing, people sitting and grass

May be an image of 8 people, people standing, people playing sport and outdoors

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *