Uko inzobere mu buvuzi zibona icyakorwa mu kurandura indwara zikunze kwibasira Abanyafurika

0Shares

Abahanga mu buzima basanga guteza imbere ubuvuzi hashingiwe ku miterere y’Abanyafurika, byagira uruhare rukomeye mu guhangana na zimwe mu ndwara zikunze kwibasira Abanyafurika.

Mu nama mpuzamahanga ku buzima bw’abaturage muri Afurika yari imaze iminsi 2 ibera mu Rwanda, abayitabiriye bagaragarijwe ko mu mwaka wa 2050 Afurika izaba ituwe n’abaturage bagera kuri miliyari 2 na miliyoni ziga 500, bavuye kuri miliyari 1 na miliyoni zisaga 400 bariho kuri ubu.

Impuguke mu buzima, Prof.Mambo Claude Muvunyi uyobora ikigo cy’ubuzima mu Rwanda RBC, asanga hagomba gufatwa ingamba zihariye zituma ubuzima bw’aba baturage burushaho kwitabwaho kugira ngo biteze imbere.

Abaganga n’abahanga mu bya siyansi bavuga ko ubuvuzi buzwi nka precision Medecine ari kimwe mu byo umugabane w’Afurika ukeneye muri iki gihe.

Abaganga Dr.Robert Karanja na John Paul Omollo bo muri Kenya, bo basanga gukoresha precision Medecine byanafasha kongera ireme ry’ubuvuzi butangwa ku banyafurika.

Inzobere mu buvuzi zisanga kongera ireme ry’ubuvuzi muri Afurika bigomba kujyana no kongera umubare w’abaganga ndetse no gushyiraho inganda zihariye zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, kugira ngo bigabanye ikiguzi cyo kubitumiza hanze y’uyu mugabane.

Kuri ubu Afurika ngo ifite icyuho cy’abaganga bagera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 300 gishobora kugera kuri miliyoni 4 na miliyoni 300 mu mwaka wa 2035 hatagize igikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *