Uganda: Perezida Museveni yannyeze USA yabakuye mu Bucuruzi bwa AGOA

0Shares

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yapfobeje impungenge ku kuba hari gahunda yo gukura igihugu cye mu masezerano yihariye y’ubucuruzi hagati y’Amerika n’ibihugu bimwe byo muri Afurika.

Mu cyumweru gishize, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko Uganda n’ibindi bihugu bitatu byo muri Afurika – Niger, Gabon na Centrafrique – bizakurwa muri iyo gahunda izwi nka AGOA (mu mpine y’Icyongereza), kubera “guhonyora mu buryo bukomeye uburenganzira bwa muntu bwemewe ku rwego mpuzamahanga”.

Amerika yatangije AGOA mu mwaka wa 2000. Iyi gahunda ituma ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara byujuje ibisabwa bigeza ibucuruzwa byabyo birenga 1,800 ku isoko ryo muri Amerika nta misoro bitanze.

Ariko ku cyumweru Perezida Museveni yanenze Amerika, avuga ko “biha agaciro gakabije” ndetse ko “batekereza mu buryo butari bwo ko ibihugu byo muri Afurika bidashobora gutera imbere bitabonye ubufasha bwabo”.

Museveni yongeyeho ati: “Ku birebana na Uganda, dufite ubushobozi bwo kugera ku iterambere no ku ntego z’impinduka, n’iyo bamwe mu bafatanyabikorwa batadushyigikira.”

Amerika ni yo ya vuba aha igize icyo ikora kuri Uganda, nyuma yuko muri Gicurasi (5) uyu mwaka Uganda yemeje itegeko ryateje impaka rirwanya abatinganyi, ririmo n’ingingo iteganya igihano cy’urupfu ku bikorwa bimwe by’abakora imibonano b’igitsina kimwe.

Iryo tegeko ryatumye Banki y’Isi ihagarika inguzanyo nshya kuri Uganda, ariko Museveni yatsimbaraye ku cyemezo cye, ashinja Banki y’Isi guhatira igihugu cye guhindura itegeko. Yavuze ko Uganda ishobora gutera imbere itanabonye ubufasha bw’iyo banki.

Ariko Museveni yashimye leta y’Amerika ku kugumishaho inkunga ijyanye n’imiti yo kugabanya ubukana bwa virusi ya HIV (VIH) itera SIDA, ariko yongeraho ko Leta ye ifite indi gahunda y’uburyo bwo kwifashisha ngo ibone iyo miti mu gihe abaterankunga b’abanyamahanga baba bahagaritse iyo nkunga. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *