Inteko ishingamategeko ya Uganda yagabanyije ubukana bw’umushinga w’itegeko mbere ryahanaga abakorana imibonano b’igitsina kimwe – banazwi nk’abatinganyi cyangwa aba LGBTQ+ – mu gihe bavuze gusa ko ari abatinganyi.
Ubwo uwo mushinga w’itegeko wemezwaga bwa mbere muri Werurwe (3) uyu mwaka, warakaje bikomeye abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Abaturage bari kujya bamenyesha abategetsi abantu bari mu mubano w’abatinganyi.
Impirimbanyi yabwiye Ikinyamakuru cy’abongereza BBC dkesha iyi nkuru ko impaka kuri uwo mushinga w’itegeko zari zatumye habaho kugira ubwoba bwuko kwibasira abatinganyi byiyongera.
Icyo gihe iyo mpirimbanyi yabwiye BBC iti: “Hari ukudushyiraho ibikangisho kwinshi. Abantu barimo guhamagarwa kuri telefone bakabwirwa ngo ‘nutampa amafaranga, ndagutangaza ko uri umutinganyi”.
Nyuma yaho, uwo mushinga w’itegeko wasubijwe mu nteko ishingamategeko, nyuma yuko Perezida Yoweri Museveni asabye ko ukorwaho impinduka.
Yavuze ko ingingo ihana ko umuntu avuze gusa ko ari umutinganyi yari gutuma abantu bagezwa mu nkiko kubera isura yabo gusa.
Umubano w’abatinganyi umaze igihe kirekire utemewe n’amategeko muri Uganda, nk’umurage w’ubutegetsi bwa gikoloni bw’Abongereza.
Nubwo uyu mushinga w’itegeko mushya wagabanyijwe ubukana ugereranyije n’igihe wagezwaga mu nteko bwa mbere, iri riracyari rimwe mu mategeko akaze cyane ahana abatinganyi ku mugabane w’Afurika.
Abafite inzu z’amacumbi bakodesha babizi neza ko abo bacumbikiye bagiye kuhakorera ubutinganyi, bafite ibyago byo gufungwa imyaka irindwi.
Uyu mushinga w’itegeko uracyateganya igihano cy’urupfu ku byo wita ibyaha bikaze cyane – nko guhohotera abana.
Ndetse n’abaturage na bo bazasabwa kumenyesha abategetsi uburyo ubwo ari bwo bwose bw’ihohoterwa ry’ubutinganyi rikorewe abana cyangwa abantu b’intege nkeya.
Uwo mushinga w’itegeko wemejwe ku bwiganze bw’amajwi, umudepite umwe wenyine ni we utarawutoye. Ikigiye gukurikiraho ni uko Perezida Museveni awushyiraho umukono ugahinduka itegeko.
Uyu mushinga w’itegeko wakomeje kunengwa bikomeye n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.
Mu 2014, itegeko rimeze nk’iri ryateshejwe agaciro n’urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga.
Abashakashatsi bo mu kigo Institute for Journalism and Social Change bakoze iyo raporo, bagize bati: “Myinshi muri iyi mishinga mu buryo butitezwe ivuga ko igamije gufasha uburenganzira bw’abagore ndetse ikavuga ko yibanda ku buringanire”.