Inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje umushinga w’itegeko rishobora guhana mu rwego rw’amategeko abantu bavuga ko bahuza ibitsina ari ab’igitsina kimwe, bazwi nk’abatinganyi (LGBT).
Abo bantu bashobora gufungwa igihe kirekire mu gihe uyu mushinga w’itegeko waba ushyizweho umukono ukemezwa nk’itegeko na Perezida Yoweri Museveni.
Bijyanye n’uyu mushinga w’itegeko, inshuti, abo mu muryango n’abandi baturage bafite inshingano yo gutanga amakuru ku bategetsi mu gihe bamenye abantu bahuza ibitsina ari ab’igitsina kimwe.
Ibikorwa by’ubutinganyi bisanzwe binyuranyije n’amategeko muri Uganda.
Ariko uyu mushinga w’itegeko urashaka gufata indi ntera ugahindura icyaha kuba abantu baba ari abatinganyi byo ubwabyo.
Uyu mushinga w’itegeko, wari wagejejwe mu nteko ishingamategeko ya Uganda muri uku kwezi kwa gatatu, wemejwe n’inteko ishingamategeko ku wa kabiri ku bwiganze bw’amajwi.
Ubu ugiye kwerekeza kwa Perezida Museveni, ushobora guhitamo gukoresha ububasha bwe akawuhagarika – bigatuma aguma kugirana umubano mwiza n’ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) biha imfashanyo Uganda ndetse akagumana umubano mwiza n’abashoramari bo mu burengerazuba – cyangwa akawushyiraho umukono ugahinduka itegeko.
Uyu mushinga w’itegeko unarimo ko umuntu wahamijwe n’urukiko guhindura imyitwarire y’umwana cyangwa gukora ubucuruzi bw’abana agamije kubakoresha mu bikorwa by’ubutinganyi ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
Abantu cyangwa ibigo bishyigikira cyangwa bitera inkunga ibikorwa by’uburenganzira bw’abatinganyi cyangwa imiryango y’abatinganyi, cyangwa bitangaza mu nyandiko, mu mashusho n’amajwi no mu bitangazamakuru ndetse no mu rwego rw’ubuvanganzo (literature) ibintu bishyigikiye abatinganyi, na byo bishobora kuburanishwa mu nkiko no gufungwa.
Itsinda rito rw’abadepite bo mu nteko ishingamategeko ya Uganda bo mu kanama kiga kuri uwo mushinga w’itegeko, ryanze ishingiro ryawo. Abagize iri tsinda bavuze ko ibyaha rishaka guhana bisanzwe bihanwa mu gitabo cy’amategeko ahana cya Uganda.
Impirimbanyi n’aba LGBT bo muri Uganda bavuze ko umwuka uri mu bantu wo kurwanya abatinganyi muri icyo gihugu urimo gutuma bibasirwa ku mubiri no ku mbuga za internet, kandi ko uwo mushinga w’itegeko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku Banya-Uganda muri rusange.
Mu mwaka wa 2014, urukiko rwa Uganda rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwahinduye impfabusa undi mushinga w’itegeko nk’uwo wari wakajije amategeko ahana abatinganyi.
Uwo mushinga wari urimo ko binyuranyije n’amategeko kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y’aba LGBT hamwe n’ibikorwa byabo, ndetse ugashimangira ko ibikorwa by’ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.
Icyo gihe, urwo rukiko rwanzuye ko iryo tegeko rikurwaho kuko ryari ryemejwe n’inteko ishingamategeko itujuje umubare wa ngombwa wo kugira ngo iterane. Iryo tegeko ryari ryamaganwe henshi mu bihugu byo mu burengerazuba.
Umubano w’abahuza ibitsina b’igitsina kimwe urabujijwe mu bihugu bigera kuri 30 byo muri Afurika, aho benshi mu babituye bakurikiza indangagaciro zikomeye ku bya kera zijyanye n’idini n’imibereho.