Uganda: Abanya-Uganda ntibiyumvisha aho Perezida Museveni yahuriye na Covid-19

0Shares

Abaturage b’Igihugu cya Uganda bakomeje guterwa urujijo n’ahantu Perezida wa Uganda yaba yaranduriye Covid-19, yatangaje ubwe ko yasanze arwaye, kuko ari umwe mu bantu bazwi ku isi ko yari azi kwirinda, hamwe no guhura n’abategetsi b’ibihugu bagenzi be atajyaga akuramo agapfukamunwa.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyandise amezi 30 iki cyorezo kimaze muri Uganda ,uyu mutegetsi yagendanaga udutambaro two kwihanagura, ndetse n’adabobo cg se agatebo ajugunyamo ibitambaro yihanaguzaga amaze gukaraba uri kanya ngo atandura iki gihanya.

Perezida Museveni amaze iminsi anengwa ko akoresha umutungo w’igihugu nabi kuko uwo wabaga uri we wese guhura nawe babanzaga kugupima covid-19 leta ikishyura ikiguzi.

Iki kinyamakuru cyasubiye mu ngendo bwana Museveni yakoze kuva nibura tariki 25 ukwezi gushize, gisanga nta nahamwe yigeze yegerana n’abantu cg se ngo akuremo agapfuka munwa. Umufasha we Janet Museveni yanyuze kuri Twitter ashimira abanyedini n’abaturage basanzwe bakomeje gusengera perezida Museveni ubu wishyize mu kato ngo abanze akire.

Daily Monitor yanditse ko abadepite bamwe mu nteko ishinga amategeko basabye perezida wabo na visi perezida mu nteko ko bishyira mu kato nibura ibyumweru 2 kuko bahuye na Museveni kuwa Gatatu atambaye agapfukamunwa,bagahana ikiganza, bati namwe mushobora kuba mugendana Covid-19 mwiheze

Perezida w’inteko ishinga amategeko Anita Among n’icyegera cye Thomas Tayebwa barahiye ko batari bujye mu kato kuko bari bamaze gupimwa bakabwirwa ko ari bazima. Amakuru aravuga ko Museveni yaba yaranduriye mu badepite ubwo yahuraga n’abo mu ishyaka NRM mu cyumweru gishize

Abantu bamwe bavuga ko niba perezida w’inteko ishinga amategeko yarahuye na perezida Museveni hamwe na Thoas Tayebwa visi perezida w’inteko,bakaba badashaka kwishyira mu kato, iri rwara rya Museveni naryo abantu baryibazaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *