Axel Rudakubana, Umunyarwanda utuye muri Southport mu Bwongereza, yakatiwe gufungwa Imyaka 52 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica ku bushake abana batatu b’abakobwa.
Iki cyaha, yagikoze mu Kwezi kwa Nyakanga k’Umwaka ushize. Uretse aba babatu yishe, yanashinjwe kugambirira guhitana abandi bantu icumi.
Mu rukuko, hatanzwe ubuhamya bwafashe nk’ubuteye ubwoba, aho Rudakubana yaje kwica abo bana ateze Taxi mu izina ritari irye.
Kuri iri ryo shuri, Umwalimu yasabye abana kwiruka bagahunga, ndetse n’umwe mu bakora kuri iryo shuri afasha gutabara, ariko akomerekera muri uko guhangana.
Umwari w’iri shuri Rudakubana yagabyeho igitero, yajombwe Icyuma inshuro eshanu. Mu itangazo yahaye urukiko, yagize ati:“Nasimbutse urupfu, ku bwa burembe”.
Nyuma yo gutabwa muri yombi ubwo yari amaze gukora iryo bara, Rudakubana yagize ati:“Ibyo nakoze ntacyo bimbwiye. Nta na hamwe mpagaze. Nta nyuze ku ruhande, n’ikintu kiza kuba bariya bana nabishe”.
Ku wa mbere w’iki Cyumweru, Rudakubana yemeye ko ariwe wishe, Elsie Dot Stancombe, w’imyaka 7, Alice da Silva Aguiar w’imyaka 9, na Bebe King w’imyaka 6.
Yemeye kandi ko yakoze uburozi bwitwa Ricin, gutunga ibikoresho by’iterabwoba no gutunga Icyuma
Ubwo yakurwaga mu Rukiko kuri uyu wa Kane, Rudakubana yateye hejuru avuga ko arwaye.
Rudakubana yavukiye i Cardiff, nyuma we n’umuryango bimukira i Southport mu 2013. Mu 2017 yagiye kwiga ku Ishuri rya Range High School, Formby.