Nyuma hafi y’Imyaka 2 hatangiye Imirimo yo kuvugurura Sitade Amahoro yubatse i Remera mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa biri kugana ku musozo.
Mbere yo kuvugurwa, yakiraga Abantu 25,000. Kuri ubu izajya yakira 45,000.
Guhera hagati mu Mwaka w’i 2022, Sosiyete y’Ubwubatsi y’Abanya-Turukiya, Summa, niyo yatsindiye Isoko ryo kuvugurura iyi Sitade, hagamijwe kuyijyanisha na Sitade zigezweho ku rwego mpuzamahanga.
Bimwe mu bikorwa bya Siporo bizayikorerwaho ku ikubitiro nyuma yo gutahwa, harimo Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri Ruhago, iteganyijwe hagati ya tariki 1-10 Nzeri 2024.
Iyi mikino itegerejwemo abahoze ari abakinnyi basaga 150, barimo Umunya-Brazil, Ronaldinho, George Weah, Michael Owen n’abandi..
Uretse iyi Mikino, hari amakuru avuga ko ntagihindutse, iyi Sitade ishobora kuzakira Ibiriro by’Umunsi wo Kwibohora, biteganyijwe tariki ya 04 Nyakanga 2024
Ibyigenzi wamenya kuri Sitade Amahoro ivuguruye
- Intebe zizaba zigizwe n’Amabara asanzwe agaragara mu Idarapo ry’Igihugu (Ubururu, Umuhondo n’Icyatsi).
- Harimo kandi Uruganiriro rw’Abanyacyubahiro, Icyumba cyo gukoreramo Massage, Icyumba cyo gukoreramo Imyitozo ngororamubiri, Ubwogero, Urwambariro, Icyumba Abatoza bifashisha bereka abakinnyi uburyo bwo gukina, Ibiro bya FIFA, za Moteri, Urwiyakiriro rw’Amavubi, Parikingi…
- Hari kandi uburyo bugezweho bufasha Abasifuzi gusifura Umukino buzwi nka Video Assistant Referee (VAR)
- Ibyumba by’Abasifuzi (Abagabo n’Abagore)
- Igikoni gifasha abakinnyi mu mirire
- Aho gupira abakinnyi ko batafashe Ibiyobyabwenge
- Aho kuvurira abakinnyi mu gihe bibaye ngombwa n’ibindi..
Kugeza ubu, nyuma yo kuvugurwa, iyi Sitade n’imwe muzizaba zijyanye n’igihe ku Mugabane w’Afurika no muri Afurika y’i Burasirazuba muri rusange.
Nyuma kandi y’igihe itahakinira, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izatangira kuhakinira guhera muri Nzeri y’uyu Mwaka w’i 2024.
Sitade Amahoro yatashywe ku nshuro ya mbere mu 1986.
Amafoto