Bamwe mu baturage baravuga ko bishimiye cyane ikorwa ry’umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo kuko ngo ari igikorwaremezo cy’ingenzi kigiye kubafasha kwagura ibikorwa ndetse no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Uhagaze neza mu Muhanda Kayonza urujya n’uruza rw’ibinyabiziga ni rwose kandi bigenda ntankomyi, byose biraturuka ku ivugururwa ry’umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wubatse hibandwa cyane ku kwagura ibikorwa by’ubwikorezi n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda, Tanzaniya na Uganda.
Abawukoresha nabo bakavuga ko uyu muhanda bawufata nk’impano idasanzwe y’iterambere kuko ugiye kubafasha mu bikorwa bitandukanye bisaba imigenderanire.
Wuzuye utwaye akayabo ka million zisaga 160 z’amadorali ufite ibirometero 208.