Ubuvandimwe bwashyizwe ku ruhande: Visi Peresida wa Guneya Equatoriale yataye muri yombi Murumuna we ku bw’inyungu z’Igihugu

Visi-Perezida wa Guinea Equatoriale, Teodoro Nguema Obiang Mangue, ku giti cye yategetse ko murumuna we atabwa muri yombi kubwo kugurisha indege ya Leta, nk’uko byatangajwe na guverinoma.

Teodoro Nguema Obiang Mangue na murumuna we bombi ni abahungu ba Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.

Niwe perezida umaze igihe kinini ku isi nyuma y’imyaka 43 ku butegetsi.

Visi-Perezida Teodoro Nguema Obiang Mangue “yagaragaje uburakari” kubera igurishwa ryiyi ndege ya Leta.

Ubuyobozi buvuga ko Ruslan Obiang Nsue wahoze ari umuyobozi wa sosiyete y’ubwikorezi bwo mukirere mpuzamahanga ya Ceiba (Ceiba Airline), yagurishije indege ATR72-500, atabanje kubiherwa uruhushya n’ubuyobozi bw’isosiyete ayigurisha muri Esipanye.

Ikirego kandi kivuga ko Amafaranga yose yavuyemo yayatwaye yose adasize n’igikoroto.

Kugeza kuri ubu, Ruslan Obiang ntabwo yagize icyo atangaza ku mugaragaro kuri ibyo birego.

Itangazo ryasohowe na Leta ya Guinea Equatorial rigira riti:”Ruslan Obiang yategetswe gufungwa by’agateganyo hanyuma akimurirwa mu maboko y’ubucamanza”.

Ryakomeje rigira iti:”Byongeye kandi, Nguema Obiang Mangue yasabye ko umukuru w’igihugu yamuhagarika ku mirimo ye yose muri sosiyete ya Leta, kubera ko yateguye igurishwa rya ATR72-500″.

Iperereza ryategetswe umwaka ushize nyuma yuko indege ibuze.

Nk’uko Ibitangazamakuru byaho bibitangaza, Perezida Obiang afite imbaraga zikomeye ku gihugu cya Afurika yo hagati gikungahaye kuri peteroli, hamwe n’abagize imiryango myinshi mu nshingano za guverinoma.

Yafashe ubutegetsi mu 1979 kwa abwambuye nyirarume mu kungufu za gisirikare, Nubwo nawe yagiye arokoka inshuro nyinshi abagerageje guhirika ubutegetsi bwe.

Uyu mutegetsi umaze igihe kinini yatangiye manda ye ya gatandatu ku butegetsi mu Kuboza gushize nyuma yo kubona amajwi hafi 95% mu matora yabaye mu kwezi gushize.

Hari benshi bavuga ko amatora atari yisanzuye kandi adakwiye, ariko Bwana Obiang yishimiye intsinzi, avuga ko byerekana ko ishyaka ryiwe “rikomeye“. Umuhungu we udasanzwe, na we wungirije visi-perezida, bivugwa ko arimo gutegurwa kugira ngo asimbure Perezida nkuntebe nkuru.

Abatavugarumwe nubutegetsi bwuyu muryango wa Obiang bakomeje kwinubira ikoreshwa ryumutungo wa leta urigitishwa nabakawucunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *