Ubusesenguzi: Impamvu Abaririmba Gospel buzuza BK-Arena kurusha Abahanzi b’izisanzwe

0Shares

Mu mpera z’Icyumweru gishize, undi Muhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, yahembuye Ibihumbi by’Abakirisitu bari mu BK Arena, binyuze mu Gitaramo yamurikiyemo Umuzingo we (Album), yise ‘Wahozeho’.

Iki Gitaramo cyari cyahuruje Imbaga, cyujuje Inyubako y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-Arena yubatse i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Cyabaye ku Mugoroba wa tariki 5 Gicurasi 2024. Yagifashijwemo n’abansi bahanzi barimo; Aime Uwimana, Josh Ishimwe, itsinda rya True Promises, Himbaza Club, Papy Clever na Dorcas Uwineza Rachel, Asaph Ministries International n’abandi.

Ndasingwa ukorera umurimo w’Ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church Kicukiro, amaze imyaka itatu akora Muzika.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ndakwihaye, Wahozeho, Ntajya Ananirwa, Ntayindi Mana, Wakinguye ijuru n’izindi.

Nyuma yo kwitabirwa ku rwego rwo hejuru, Ubwe (Ndasingwa) n’abandi benshi bashimiye Imana cyane ko hari abatari bazi ko bizashoboka ko iyi nyubako ya BK Arena azayuzuza nyuma ya Israel Mbonyi umaze kumenyerwa ko ari we uyuzuza.

Ku Mbuga Nkoranyambaga, hahise hatangira kwibazwa impmavu abahanzi baririmba Indirimbo zo kuramya Imana bakunze gukora Ibitaramo bikitabirwa cyane by’umwihariko ibyuzuza BK-Arena, mu gihe abahanzi baririmba Indirimo zizwi nk’iz’Isi bakunze kugorwa.

Yifashishije Urubuga Nkoranyambaga rwa Instgram, Etienne Mbarubukeye uzwi nka Peacemaker Pundit yakomeje ku bintu 10 bifasha abaririmba Gospel kuzuza BK-Arena mu gihe bigorana.

  • Uburwayi bwo mu Mutwe bukomeje kwiyongera mu Banyarwanda ku buryo buri wese ashakira ubuhungiro ahantu hose

Indwara zo mu mutwe  ziri kwiyongerera mu Banyarwanda k’uburyo umuntu umwe muri batanu afite iki kibazo. Ni ibyemezwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC.

  • Abagera kuri 40% mu urubyiruko ntibari mu kazi cg ku ntebe y’ishuri

Ibarura Rusange rya gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 ryerekanye ko abagera kuri 40% by’urubyiruko ruri mu kigero cyo gukora batari mu kazi cyangwa ku ntebe y’ishuri.

Imibare y’iri barura yerekana ko miliyoni 7,9 ari bo Banyarwanda bari mu kigero cyo gukora, bagera kuri 60% by’abaturage bose b’igihugu. Aba ni abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru.

Muri abo abafite akazi ni 45,9% by’abari mu kigero cyo gukora barimo abagore 40,2 ku ijana n’abagabo bangana na 52,4 ku ijana.

Igipimo cy’abafite akazi ugereranyije n’abari mu kigero cyo gukora kiri hejuru mu bice by’imijyi (53,5%) ugereranyije no mu byaro (42,7%).

Ku rwego rw’Igihugu urubyiruko rungana na 40% [bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30] ntibari mu kazi cyangwa mu ishuri.

Ibi bigaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’urubyiruko rw’igitsina gore batari mu kazi cyangwa ku ntebe y’ishuri haba mu bice by’imijyi cyangwa mu byaro.

Uturere dutatu tuza imbere y’utundi ni Kicukiro (63,7%), Ngororero (56,0%) na Muhanga (51,8%).

  • Abahanzi ba Gospel baririmba indirimbo zihumuriza abari mu gahinda, abananiwe n’urushako bisangamo, abadasinzira
  • Abahanzi ba Gospel bamamariza Ibitaramo mu Matorero ku buryo abakristu bisanga nta mahitamo bafite
  • Abahanzi ba Gospel bazi gutegura no gukorana neza n’Itangazamakuru mbese bariyoroshya bakareka Yesu/Yezu agahabwa Ikuzo
  • Abahanzi ba Gospel bagerageza gushaka Uturimo tw’Amaboko tubafasha kubaho batiringiye Amafaranga y’Umuziki ari naho bakura kwigirira ikizere
  • Abahanzi ba Gospel ntabwo bahora mu nkuru zo gutwika
  • Abahanzi ba Gospel basengera Ibitaramo byabo bakabyereka Imana
  • Bamwe baza mu Bitaramo bizeye ko batahana Agakiza , Abageni cyangwa Akazi
  • Abahanzi ba Gospel bazi Stage Performance (Kuryoshya Urubyiniro).

Amafoto yaranze Igitaramo Ndasingwa 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *