Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (RTD) James Kabarebe avuga ko guteza imbere uburezi bufite ireme kandi budaheza ari bumwe mu buryo bwo kugera kuri Afurika yifuzwa bitarenze mu 2063.Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru ubwo hasozwaga imikino yateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora kwa Afurika uteganyijwe ku wa 25 Gicurasi 2024.
Tariki 25 Gicurasi buri mwaka, hazirikanwa umunsi wo kwibohora kwa Afurika.
Mu Rwanda, kuzirikana uyu munsi byabanjirijwe n’amarushanwa y’umupira w’amagaru yarangiye kuri iki icyumweru.
Hifashishijwe imikino n’ubundi buryo bw’ubukangurambaga, hatanzwe ubutumwa bushishikariza Abanyafurika by’umwihariko urubyiruko kwiyumvamo ishema ryo kuba abana b’uyu mugabane no gufata mu biganza iterambere ryawo.
Ibihugu bigize igice cy’i Burasirazuba bwa Afurika gifatanyije n’ibyo muri Afurika yo hagati byakinnye n’ibihugu bigize Afurika y’i Burengerazuba.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (RTD) James Kabarebe avuga ko uburezi bufite uruhare rukomeye mu kwigenga nyakuri kwa Afurika no gutuma uyu mugabane ugera ku cyerekezo 2063.
Hashize imyaka irenga 60 byinshi mu bihugu bya Afurika bibonye ubwigenge. Icyakora uyu mugabane uracyahanganye n’ibisigisigi by’ubukoloni. Nubwo bimeze bityo ariko hari ababona uyu mugabane nk’amizero y’abatuye isi muri iki gihe ariko cyane cyane mu gihe kiri imbere. (RBA)
Amafoto