Rwanda: Ishyaka rya PSD ryagennye abazarihagararira mu Matora y’Abadepite

Inama ya Biro Politike y’Ishyaka rya PSD yemeje abakandida-depite 67 bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite azaba mu kwezi wa Karindwi uyu mwaka.

Imwe mu ntego nyamukuru yatumye Biro Politike y’Ishyaka PSD iterana, yari iyo kwemeza urutonde rw’abakandida bazarihagararira mu matora y’abadepite azaba mu kwezi kwa 7 uyu mwaka nk’uko Perezida w’iri shyaka Dr. Vincent BIRUTA yabisobanuye.

Mu myaka 33 ishize Ishyaka PSD rimaze ribayeho, umurongo bahisemo wabaye uwo gufatanyiriza hamwe n’indi mitwe ya politiki mu kubaka igihugu ku buryo ibyo bakoze bibatera ishema ryo gukomeza guhatanira imyanya mu matora ateganyijwe.

Kongere ya 2 idasanzwe ya PSD yateranye taliki ya 24 Werurwe uyu mwaka, yemeje ko ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bazashyigikira Perezida Paul KAGAME, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi.

Mu bitekerezo 82 bigize manifesto y’iri shyaka bazakurikiza mu matora, harimo ko umusoro ku nyungu TVA wamanurwa ukava kuri 18% ugashyirwa kuri 14% ndetse n’urubyiruko rushoje umwaka w’amashuri yisumbuye rwashyirirwaho umwaka utegetswe wa gisirikare mbere yo gukomeza.

Mu bindi n’uko ubuhinzi nabwo bwashyirirwaho ikigega cy’imari cyihariye kizaguriza abahinzi ku nyungu ya 10%. PSD kdi iharanira ko umubare w’abadepite uva kuri 80 bakagera ku 120. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *