“Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8% mu Mwaka ushize” – Banki y’Isi

0Shares

Banki y’Isi yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho byibura 8% mu mwaka ushize wa 2022, ariko inashimangira ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byakomye mu nkokora ubukungu bw’u Rwanda ntibwazamuka ku muvuduko wisumbuyeho.

Raporo ya 20 ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda, Rwanda Economic Update yashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi kuri uyu wa Kabiri yerekana ko nubwo u Rwanda rwahuye n’ibizazane binyuranye, mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2022 ubukungu bwarwo bwazamutseho 8.4% ari naho iyo banki ihera ivuga ko mu mwaka wose buzazamukaho byibura 8%.

Muri iyi raporo bisobanurwa ko mu bihembwe 6 bikurikiranye, ni ukuvuga guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2021, umusaruro w’urwego rwa serivisi wazamutse hejuru ya 10% ibyo bita double digits, aho mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka ushize uru rwego rwazamutseho 13.1%, ndetse rukaba rwiharie 70% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, GDP.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce avuga ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri 2022 rishingiye ahanini ku izahuka n’iterambere ry’urwego rwa serivisi nyuma y’uko icyorezo cya COVID19 kigenjeje make.

N’ubwo habaye imbogamizi nyinshi ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwagaragaje ubudatsimburwa ubukungu bwarwo buzamukaho 8% muri 2022 rubifashijwemo ahanini n’urwego rwa serivisi. Iri terambere ry’ubukungu ryajyanye n’iterambere ry’isoko ry’umurimo, kuko muri raporo iheruka twagaragaje ko kuzahuka k’urwego rw’umurimo byagendaga biguru-ntege, ariko muri iyi raporo twabonye impinduka. Mu mbogamizi u Rwanda rwahuye nazo ku isonga hari izamuka ry’ibiciro ryageze ku gipimo cyo hejuru mu mateka muri 2022.

Ku kibazo cy’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro, umwe mu bakoze iyi raporo Peace Aimée Niyibizi avuga ko ibiciro by’ibiribwa ari byo byagize ingaruka zikomeye ku biciro by’ibindi bicuruzwa.

Iyo urebye imibare usanga n’ubwo hari ibindi byagize uruhare mu itumbagira ry’ibiciro ibiciro by’ibiribwa ari byo biri ku isonga. Impamvu ni uko iyo urebye mu cyo twita agatebo k’umuguzi usanga umugabane munini ugizwe n’ibiribwa kuko nko mu cyaro usanga byihariye 40% mu gihe mu mujyi ari 27%. Ni nayo mpamvu byumvikana neza ko gukora ku giciro cy’ibiribwa bihita bigira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro byose muri rusange.

Banki y’Isi ivuga ko ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima nk’inyamaswa n’ahantu nyaburanga bwihariye 80% by’amadovize yose aturuka mu bukerarugendo, bityo u Rwanda rukaba rusabwa kongera ishoramari muri urwo rwego.

Icyakora Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc avuga ko iryo shoramari rigomba kujyana n’ingamba zo kubungabunga ibidukikije.

Banki y’Isi ivuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8% muri 2022, mu gihe muri 2021 bwari bwazamutseho 10.9% buvuye kuri 3.4% munsi ya zero mui 2020.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *