Ubudage: Diamond Platnumz yiseguye ku bari bitariye Igitaramo yari kuririmbamo

Rurangiranwa muri Muzika yo mu gihugu cya Tanzaniya no muri Afurika muri rusange, Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz, yiseguye ku bakunzi be bari bitabiriye Igitaramo yari kuririmbamo mu Budage.

Ni nyuma y’uko yatunguranye ku munota wa nyuma yanga gutaramira abari bamutegereje ari benshi.

Diamond yahagaritse uruhererekane rw’ibitaramo yari afite mu Budage ku munota wa nyuma, ku mpamvu yavuze ko zitihanganirwa.

Ni mu gihe kandi hari hashize iminsi nabwo atabonetse ku Rubyiniro rw’Iserukiramuco rizwi nka Afro Fest yari ategerejwemo n’abatari  bacye mu gihugu cy’u Budage.

Gusa, yavuze ko gusubika iki Gitaramo ku munota wa nyuma ibitaramo atari we byaturutseho.

Ati:”Turabyumva ko aya makuru ashobora kuba atari meza kuri mwe, mutwihangire ku bw’imbogamizi uyu mwanzuro waba wabateje.”

Yungamo ati:”Turi kubiganiraho n’abadutumiye kugira ngo turebe ko iki kibazo cyakemuka byihuse tukaba twasubukura kandi murakoze ku bwo kudutega amatwi.”

N’ubwo bimeze bitya, hari amakuru avuga ko impamvu nyamukuru yatumye atitabira iki Gitaramo, ari imigurishizwe idahwitse y’amatike.

Mu bandi bahanzi bagomba guhurira ku rubyiniro na Diamond barimo; Prince Indah, Elisha Toto na Odongo Swag.

Ku ruhande rw’aba bahanzi, bavuze ko biteguye mu gihe ibibazo bihari byaba bivugutiwe umuti, bakaba bagaragara ku rubyiniro bagasusurutsa abafana batengushywe.

Iri serukiramuco ryari ritegerejwe n’ibihumbi by’abantu ndetse benshi bari babucyereye mu mpera z’Icyumweru gishize birangira batashye bimyiza imoso.

Nta kintu abari bariteguye baratangaza ku matariki mashya baryimuriyeho.

Diamond Platnumz yiseguye ku bakunzi be bari bamutegereje mu Budage,  abizeza ko hari gushakwa uburyo iki Gitaramo cyasubukurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *