Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yijeje abadepite n’abanyarwanda muri rusange ko mu gihe leta ya Congo ikomeje ubushotoranyi, u Rwanda rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano w’abarutuye.
Mu kiganiro cyagarukaga ku ishusho rusange y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, minisitiri Biruta yagaragaje ishusho rusange y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere avuka ko wifashe neza muri rusange uretse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ikaba nayo igiye gushyiraho komisiyo idasanzwe igamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Ni mu gihe icyo gihugu cyimaze iminsi mu bikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda aho indege y’intambara yacyo imaze kuvogera ikirere cy’u Rwanda ubugira gatatu, ndetse mu mwaka ushize wa 2022 ingabo za Congo ari zo FARDC zifatanyije na FDLR zikaba nabwo zararashe ubugira gatatu ibisasu bikagwa ku butaka bw’u Rwanda bikangiza byinshi.
Ni nyuma kandi y’igitero cya FDLR cyo muri 2019 cyabereye mu Kinigi kigahitana ubuzima bw’abatari bake.
Leta ya Congo yumvikana akenshi itunga agatoki u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 yita uw’iterabwoba ikavuga ko abawugize baturutse mu Rwanda kandi ko bagomba gusubirayo.
Ni ibintu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta yavuze ko bifite umuzi mu bukoloni ariko kandi hakiyongeraho na n’imiyoborere mibi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Biruta yijeje abadepite n’abanyarwanda muri rusange ko mu gihe leta ya Congo ikomeje ubushotoranyi, u Rwanda rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano w’abarutuye.
Abadepite batanze ibitekerezo bagaragaza ko inteko ishinga amategeko yafata umwanzuro ku bibazo biri mu mubano w’u Rwanda na RDC, ndetse hagashyirwaho komisiyo y’abadepite yacukumbura byimbitse iby’iyi ngingo.
Aha, Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite yanzuye ko hashyirwaho komisiyo idasanzwe igamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo ariko abayigize n’inshingano zirambuye zayo bikazatangazwa mu minsi iri imbere.