Abantu 113 basaba ubuhungiro baraye bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, muri gahunda u Rwanda rukorana n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR) yo kubacumbikira mu gihe bashakisha ibihugu byo hanze byo kubakira.
Abahageze ni abo mu cyiciro cya 18 cy’iyi gahunda izwi nka ‘Emergency Transit Mechanism’ (ETM), aho bacumbikirwa mu kigo cya Gashora kiri mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Itangazo rya HCR rivuga ko iyo gahunda yakira impunzi igihe uburenganzira bwa muntu bwazo “buri mu byago by’ako kanya muri Libya”. Bajyanwa mu Rwanda “kuhamara igihe gito kandi ku bushake”.
“Nyuma bimurirwa mu kindi gihugu.”
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko aba bashya bavuye muri Libya bakomoka mu bihugu bitandatu.
Ni abo muri Sudani y’Epfo, Eritrea, Sudani, Ethiopia, Côte d’Ivoire na Somalia, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru cya leta y’u Rwanda.
Ubusanzwe bisanga muri Libya mu mibereho mibi nyuma yo kunanirwa kugera i Burayi, akenshi baba bashaka kuhagera mu bwato banyuze mu nyanja ya Mediterane.
Kuva iyi gahunda ya ETM yatangira mu 2019, minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko abagera ku 2,355 bamaze kwakirwa mu Rwanda.
HCR ivuga ko ifasha aba bacumbikirwa mu kigo cya Gashora, kuri ubu gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 700 icyarimwe.
Iyi gahunda y’ubufatanye hagati ya HCR na Leta y’u Rwanda iterwa inkunga n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU).
Kuva mu 2019 kugeza mu mpera ya Werurwe (3) uyu mwaka, HCR ivuga ko impunzi 1,623 zivuye mu kigo cya Gashora zari zimaze kwimurirwa mu bihugu nka Norvège, Suède, Canada, Ubufaransa, Ububiligi, Ubuholandi, Finlande n’Amerika, aho zabonye ubuhungiro zigatangira ubundi buzima.
ETM itandukanye n’amasezerano u Rwanda rufitanye n’Ubwongereza yo kwakira abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, biteganyijwe ko bazajya bimurirwa mu Rwanda, bakaba bashobora kuhasaba ubuhungiro cyangwa gusaba uburenganzira bwo kuhatura.(BBC)