Tour du Rwanda 2024: Etape ya mbere yatashye mu Bubiligi, Team Rwanda isoreza ku mwanya wa 9

0Shares

Ikipe ya Soudal–Quick-Step yo mu bubiligi, yegukanye Etape ya mbere y’Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’Amagare rizenguruka u Rwanda, rimaze kubaka izina nka Tour du Rwanda.

Iyi kipe yahize izindi 18 byari bihanganye, ku munsi wa mbere wareshyaga na 18,3Km.

Uru rugendo rwahagurukiye i Remera ku Nyubako y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-Arena ku isaha ya saa Sita zuzuye, rwerekeza ku Kimihurura ku Nyubako ya Kigali Convention Center, iyi kipe yarwegukanye ikoresheje iminota 20 n’amasegonda 32.

Yakurikiwe n’ikipe ya ISRAEL-PREMIER TECH iri gukinwamo na rurangiranwa Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro 4, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya LOTTO-DSTNY nayo yo mu Bubiligi.

ISRAEL-PREMIER TECH yakoresheje 21’08”, mu gihe LOTTO-DSTNY yakoresheje 21’24”.

Ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo uyu munsi watanze umusaruro, kuko Ikipe y’Igihugu yasoreje ku mwanya wa Cyenda, nyuma yo gukoresha 21’56”.

Bivuze ko irushanwa na Soudal QuickStep, Umunota n’amasegonda 24.

Andi makipe yari ahanzwe amaso arimo nka ERITREA iyobowe na kabuhariwe Merhawi Kudus wegukanye ku nshuro ya mbere iri rushanwa ubwo ryashyirwaga ku rwego rwa 2.1 mu 2019, yasoreje ku mwanya wa Gatandatu (6), mu gihe ikipe ya TOTAL ENERGIES yo mu Bufaransa yasoreje ku mwanya wa Gatanu (5).

Ku uyu wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024, harakinwa Etape ya kabiri ihagurukira mu Karere ka Muhanga yerekeza mu Karere ka Nyaruguru i Kibeho, ahazwi nko ku Butaka Butagatifu.

Ni urugendo rureshya na Kilometero 129 na Metero 400.

Twibutse ko ari ku nshuro ya mbere hari hakinwe gusiganwa n’isaha abakinnyi bakina nk’ikipe muri Tour du Rwanda, kuko ubusanzwe byakorwaga umukinnyi ku giti cye.

Hahindutse kandi uburyo babaramo ibihe, kuko bataga ibihe by’umukinnyi wa nyuma mu ikipe akaba aribyo baha ikipe yose, ariko kuri iyi nshuro bafataga ibihe by’umukinnyi wa gatatu.

Kuri uyu munsi wa mbere, Abakinnyi bakomoka mu Bubiligi begukanye Ibihembo Bitandatu (6), u Rwanda rutwara Bitatu (3), Eritrea Bibiri (2), Ubwongereza Kimwe (1).

Kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku rwego rwa 2.1, Umukinnyi w’Umunyarwanda, Mugisha Moise niwe rukumbi wabashije kwegukanamo Etape.

Ni mu gihe hagati y’Umwaka w’i 2014 n’uw’i 2018, ubwo uri rushanwa ryari rikiri ku rwego rwa 2.2, u Rwanda rwegukanye iri rushanwa.

Ibihembo byatanzwe ku munsi wa mbere:

⏭️Ikipe nziza: Soudal QuickStep
⏭️Umwenda w’Umuhondo: Jonathan Vervenne
⏭️Umukinnyi watsinze Etape: William Junior Lecerf
⏭️Umukinnyi wazamutse neza: Joseph Blackmore
⏭️Umukinnyi wakoresheje imbaraga kurusha abandi: Milan DONIE
⏭️Umukinnyi muto: Milan DONIE
⏭️Umukinnyi mwiza w’Umunyafurika: Merhawi Kudus
⏭️Umukinnyi muto w’Umunyafurika: Aklilu AREFAYNE
⏭️Umukinnyi mwiza w’Umunyarwanda: Samuel Niyonkuru
⏭️Umukinnyi muto w’Umunyarwanda: Janvier Shyaka
⏭️Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Jan KINO
⏭️Umukinnyi wavuye mu Gikundi akitwara wenyine: Jelle HARTEEL
Umukinnyi w’Umunyarwanda utanga ikizere: Niyonkuru Samuel.
Amafoto
Image
Abakinnyi buri kipe yakoresheje

 

Image

Image

Image
Uko amakipe yakurikiranye mu guhaguruka ku munsi wa mbere

 

Image
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yagowe n’umunsi wa mbere

 

Image
Jonathan Vervenne w’ikipe ya Soudal QuickStep, niwe uraranye Umwenda w’Umuhondo nk’umukinnyi wahize abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *