The Choice Awards 2022: Dj Brianne, Israel Mbonyi na Bruce Melodie mu begukanye ibihembo (Amafoto)

0Shares

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki ya 30 Mata 2023, nibwo hatanzwe ibihembo bya The Choice Awards 2022 ku nshuro yayo ya gatatu mu muhango wabereye muri Parl Inn Hotel.

Abahanzi biganjemo abo amazina akomeye hano mu Rwanda nibo bahatanye muri ibi bihembo bitangwa na Isibo TV.

Muri ibi bihembo harimo abyiciro bitandukanye byiganjemo abakoze neza   bagatorwa no ku majwi ari hejuru bahigitse bagenzi babo bahatanye.

Igihembo cya Video y’umwaka “Fungamacho” cyegukanywe n’umuhanzi Bruce Melodie Aba n’umuhanzi w’umwaka mu bagabo  ahigitse abarimo Chris Eazy, Juno Kizigenza, Christophe na Kenny Sol.

Mu cyiciro cy’abahataniye igihembo cy’umubyinnyi mwiza yabaye Jojo Brezzy kubera ibikorwa ubuhanga afite mu kubyina akaba yaragaragaye muri video nyinshi z’abahanzi  muri  2022.gegukanye iki gihembo ahigitse abarimo Rashid, Jordan Kallas, Uwase Bianca na Saddie.

Umukinnyi wa Filimi mwiza w’umwaka wa 2022 mu bagore , yabaye  Jessica Nyambo nyuma y’igihe kirekire yitwara neza mu gukina Filimi aho yari ahatanye na Aisha banazanye ubwo bari baje muri The Choice Awards yabereye Park Inn Hotel.

Mu Cyiciro cya Best Gospel Artist, Israel Mbonyi wavuze ko yaje avuye gusenga niwe wegukanye iki gihembo cy’umuhanzi wahize abandi muri Gospel ahigitse James&Daniella, Bosco Nshuti & Vestine&Dorcas na Chryso Ndasingwa.

Mu cyiciro cya Video Director of the year cyegukanywe na Gad wakoze akazi kenshi ko gutuma indirimbo abahanzi bakora ziza zisa neza cyane. Gad yahize abandi ba Director bose mu mwaka ushize.

Mu cyiciro cya Best new artist of the Year mu mwaka wa 2022, cyegukanywe n’umuhanzi ukiri muto Afrique wamenyekanye mu ndirimbo agatunda.

Mu cyiciro cy’umukinnyi wa Filimi witwaye neza mu bagabo, Papa Sava niwe wegukanye iki gihembo nyuma y’uko yakoze cyane  Filimi ya Papa Sava.

Mu cyiciro cy’umukinnyi wahize abandi yabaye Bigirimana Abed ukinira ikipe ya Kiyovu Sports kuri ubu iri no ku mwanya wa mbere.

Mu cyiciro cya Female Artist of the year, cyegukanywe na Alyn Sano ariko kubera ko atari mu Rwanda kubwo izindi mpamvu z’akazi, iki gihembo cyahawe manager wa Kenny Sol.

Mu cyiciro cy’umuntu uvanga imiziki neza, hahatanyemo abarimo Dj Brianne, Dj Troxxk ndetse n’abandi batandukanye ariko Dj Brianne aba ariwe wegukana iki gihembo.

Mu cyiciro cya Best Influencer of the Year, umukinnyi wa Film Allia cool yegukanye iki gihembo aho atsinze Mutesi Jolly, Mukansanga Salim ndetse na Mutesi Scovia.

Amafoto

Umuhanzi Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’umwaka mu bagabo ndetse agira n’indirimbo y’umwaka ‘FungaMacho’

 

Jojo Brezzy yabaye umubyinnyi w’umwaka wa 2022

 

Nyambo yegukanye igihembo cy’umwaka wa 2022, mu bagore

 

Mbonyi yegukanye igihembo cyu wahize abandi muri Gospel 2022

 

Gad niwe wabaye Video Director w’umwaka 2022

 

Afrique niwe wabaye Best new artist wa 2022

 

Papa sava yegukanye igihembo cyuwahize abandi mu mwaka wa 2022 mu bagabo

 

Umukinnyi wahize abandi, yabaye Bigirimana Abed

 

Female Artist of the Year, cyegukanywe na Alyn Sano

 

Dj w’umwaka, yabaye Dj Brianne

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *