Umunya-Argentine, Marco Trungelliti w’Imyaka 31 y’amavuko, yaraye yegukanye Irushanwa rya ATP Challenger Tour yakinirwaga mu Rwanda, atsinze Umufaransa, Clement Tabour, amaseti 2-0 (6-4,6-2).
Trungelleti yegukanye iki gikombe nko kwihoza amarira, nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’Icyumweru cya mbere cy’iri Rushanwa, atsinzwe n’Umunya-Polonye, Kamil Majchrzak amaseti 2-0 (6-4,6-4) mu mukino wakurikiranywe na Perezida Paul Kagame n’igihangange, Yannick Noah.
Iri rushanwa Trungelliti yegukanye, ribaye irya mbere rya Challenger 50 Tour kuva mu 2019, ndetse n’irya gagatu mu mateka ye.
Uyu mukinnyi yakinnye iri rushanwa aherekejwe na Mama we waje kumushyigikira avuye muri Argentine, ndetse bikaba ari no ku nshuro ya mbere yari ageze ku mugabane w’Afurika.
🏆🇦🇷 Marco Trungelliti clinches the Rwanda Challenger week 2 title with a 6-4, 6-2 victory over 🇫🇷 Clement Tabur. A thrilling finale witnessed by a packed crowd! 🎾 #RwandaChallenger https://t.co/xLigI6fyra pic.twitter.com/5gj380bErb
— FEDERATION RWANDAISE DE TENNIS 🇷🇼 🎾 (@tennis_rwanda) March 10, 2024
Yatangaje ko n’ubwo umwana we yatsinzwe umukino wa nyuma w’Icyumweru cya mbere, ariko amuhojeje amarira mu buryo bwuzuye, kuko yakuyemo Kamil muri kimwe cya kabiri amutsinze amaseti 2-0 (6-3,6-4), by’umwihariko no kuri iki Cyumweru atsinda Clement Tabur.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Trungelliti yagize ati:“Kwegukana iri rushanwa bingaruriye ikuzo. Ku Cyumweru cya mbere ntabwo nahiriwe, ariko kuri iyi nshuro ndishimye. Kandi ndabizeza ko nzagaruka mu Rwanda gukina iri rushanwa mu Mwaka utaha”.
Mu Byumweru bibiri yari amaze ari mu Rwanda akina iri rushanwa rya ATP Tour Challenger, Rwanda, Trungelliti yegukanye amanota 80 mu bakinnyi bakina umuntu ku giti.
Abikesha amanota 30 yabonye ubwo yatsindirwaga ku mukino wa nyuma w’Icyumweru cya mbere, ndetse na 50 yaraye atsindiye ubwo yegukanaga Icyumweru cya kabiri.
Amafoto
![Argentine Marco Trungelliti (R) won Rwanda Challenger 2 after beating French Clement Tabur 6-4, 6-2 in the final on Sunday-courtesy](https://www.newtimes.co.rw/thenewtimes/uploads/images/2024/03/10/42358.jpeg)
![The New Times](https://www.newtimes.co.rw/thenewtimes/uploads/images/2024/03/10/42354.jpeg)
![Rwanda Challenger week 2 winner Trungelliti (third from right) and runner-up Tabur (fourth from left) pose for a photo with various officials during the post-match awarding ceremony on Sunday Rwanda Challenger week 2 winner Trungelliti (third from right) and runner-up Tabur (fourth from left) pose for a photo with various officials during the post-match awarding ceremony on Sunday](https://www.newtimes.co.rw/thenewtimes/uploads/images/2024/03/10/42356.jpeg)
![The final match attracted many tennis enthusiasts at Kigali Ecology Tennis Club-courtesy The final match attracted many tennis enthusiasts at Kigali Ecology Tennis Club-courtesy](https://www.newtimes.co.rw/thenewtimes/uploads/images/2024/03/10/42357.jpeg)
![Trungelliti won the final of Rwanda Callenger week 2 after beating Tabur 6-4, 6-2 in the final on Sunday, March 10-Photos by FRT Trungelliti won the final of Rwanda Callenger week 2 after beating Tabur 6-4, 6-2 in the final on Sunday, March 10-Photos by FRT](https://www.newtimes.co.rw/thenewtimes/uploads/images/2024/03/10/42355.jpeg)