Tanzaniya: Kajala yihenuye kuri Harmonize amubwira ko yamusimbuje Umukunzi mushya

Umukinnyi wa Filime ukomeye mu gihugu cya Tanzania, Frida Kajala yatangaje ko iby’urukundo rwe n’Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize byashyizweho akadomo burundu, aboneraho no gutangaza ko kuri ubu asigaye akundana n’Umunyapolitike ukomoka mu gihugu cya Kenya.

Frida Kajala wamenyekanye mu nkundo n’ibyamamare bitandukanye by’umwihariko mu gihugu cya Tanzaniya, yatangaje ko kuri ubu ari mu rukundo rushya n’Umunyapolitike ukomoka mu gihugub cya Kenya.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Willy M Tuva ukorera Radio ya Citizens mu gihugu cya Kenya, aho nta kujijinganya yahise avuga ko yamaze kwikuramo Harmonize bamaze igihe gito batandukanye.

Uretse kandi kuba iyi nkuru yatunguye abantu, Kajala yatangaje ko mu gihe gito amaze atandukanye na Harmonize yamaze kumwikuramo.

Yagize ati:“Ibyo gutandukana na Rajab Abdul Kahali Harmonize narabyakiriye ndetse kuri ubu mfite Umukunzi mushya muri Kenya”

Abajijwe byinshi kuri uyu mukunzi we mushya, yavuze ko atifuza kuba yamuvugaho byinshi kuri ubu.

Ati:“Ni umuntu uzwi cyane mu Banyapolitike bo muri iki gihugu. Wimbaza byinshi kuri we. Ibyo mvuga ni ukuri kereka niba mutankeneye nk’Umukazana wanyu hano muri Kenya, mukaba mushaka ko nsubira muri Tanzania”

Frida Kajala yatangaje ibijyanye n’ishyirwaho akadomo ku Mubano wee na Rajab Abdul Kahali Harmonize abinyujije muri iki Kiganiroo gisanzwe gitumirwamo ibyamamare binyuranye.

Frida Kajala yatagaje ko yamaze kwibagirwa Harmonize bakanyujijeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *