Taekwondo: Abakinnyi basaga 400 bategerejwe muri Shampiyona y’Igihugu

0Shares

Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Taekwondo, ryateguye Shampiyona y’igihugu mu kiciro cy’Abana, Ingimbi n’Abangavu ndetse n’ikiciro cy’abakinnyi bakuru.

Iyi Shampiyona izakinwa tariki ya 27 na 28 Mata 2024, ikazakinwa mu buryo bwa Poomsae kwiyereka ndetse na Kyorugi cyangwa se kurwana. Izabera mu Nzu y’Imikino ya Hilltop Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko Abana, Ingimbi n’Abangavu bazarushanwa mu kiciro cya Kyorugi, mu gihe Poomsae izakinwa nabarimo Abana, Ingimbi n’Abangavu ndetse n’Abakuze.

Iyi mikino izitabirwa n’amkipe 30, arimo ikiciro cy’amakipe asanzwe ndetse n’ikiciro cy’amakipe y’Amashuri.

Shampiyona ya Taekwondo mu byiciro by’Abana, Ingimbi n’Abangavu muri Kyorugi izaba ikinwa ku nshuro ya kabiri, mu gihe Shampiyona ya Poomsae izaba ikinwa ku nshuro ya mbere.

Ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ryegukanywe n’Ikipe ya Dream Taekwondo Club ikinira mu Karere ka Kicukiro mu Gatenga, umwanya wa kabiri wegukanywe n’Ikipe ya White Stars Taekwondo Club nayo mu Karere ka Kicukiro muri Niboye, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Dream Fighters Taekwondo Club ikorera ku Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *