Ku mugabane w’u Burayi haravugwa inkuru y’Irushanwa ryiswe European’s Champions League, abatari bacye bemeza ko ari Super League nshya.
Nyuma y’amakuru atari macye yarwanyije ‘European Super League, kuri iyi nshuro biravugwa ko igarutse mu isura nshya, ndetse inafite intego yo gusimbura UEFA Champions League. Ese ibi biraba impamo?.
Ibi ni mu gihe Ikigo kizwi nka A22 Sports Management aricyo bivugwa ko cyahawe inshingano zo gukurikirana iby’iri rushanwa no kurishakira abazaritera inkunga.
N’ubwo abatarii bacye bateye amabuye iri Rushanwa, ibihugu by’ibihangange mu Isi birimo na USA biri mu birishyigikiye.
Inzobere muri ruhago zikaba zivuga ko iri rushanwa USA ishaka kurikoresha mu kwigarurira ruhago yo ku Mugabane w’u Burayi, bijyanye na politiki yayo yo kwinjira muri buri cyimwe gikomeye ku Isi.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Telegraph, BBC n’ibindi.. byanditse bigaragaza ko hari amahirwe menshi ko ESL yasimbura Champions League, bikaba igihombo kuri UEFA.
Umuyobozi wa A22 Bernd Reichart yabwiye igitangazamakuru cyo mu Budage Die Welt ko
“Inkingi ya mwamba ku mugabane w’u Burayi (UEFA) iri kugana mu gusenyuka”.
“Igihe kirageze ngo duhinduke. Amakipe niyo agomba kwihangira imirimo mu mupira w’amaguru, ariko iyo imyanzuro y’ingenzi ibangamiwe, akenshi usanga bahatirwa kwicara ku ruhande mu gihe imishinga ya Siporo n’Imari bisenyuka.”
Mu 2021 ubwo European Super League yatangazwaga, yagombaga kuzajya yitabirwa n’amakipe 20, gusa ntabwo yose yari kujya arihoramo. 15 yagombaga kujya yitabira buri Mwaka. 12 yari yaramaze gutangazwa mu gihe 3 yari agitegerejwe.
Andi makipe 5 yagombaga kuzajya yitabira bigendeye kuko yitwaye mu mwaka w’imikino imbere mu gihugu aho ibarizwa ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Super League ni irushanwa ryari ritumbereye amakipe akunzwe cyane mu Isi ndetse anakomeye, mu rwego rwo gukurura abafana n’abaterankunga.
Gusa, amakipe arimo ‘Arsenal, Chelsea, Liverpool, Manchester City, Manchester United na Tottenham’ yaje kwikuramo ku ikubitiro nyuma y’uko rirwanyijwe cyane.
Mu gihe Real Madrid, Barcelona, na Juventus zo zikomeje guhatiriza mu kwifuza iri rushanwa.
Reichart avuga ko ESL nshya izaba irimo amakipe 60 kugeza kuri 80, aho buri imwe izajya ikina byibuze imikino 14 ikanabifatanya no gukina Shampiyona y’imbere mu gihugu.
Gusa, A22 ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye ku miterere y’uburyo iri Rushanwa rizakinwamo mu buryo burambuye.
N’ubwo amakuru ya Super League akomeje kwiyongera, Ishyirahamwe rya ruhago mu Isi ‘FIFA’ no ku Mugabane w’u Burayi ‘UEFA’, byateye abakinnyi n’amakipe ubwoba ko abazaryitabira bazafatirwa ibihano bihambaye.
Ariko kuri iyi nshuro, bifatwa nk’ibigoye gukoma mu nkokora iri Rushanwa, kuko amavugurura yarikozwemo adasanzwe.