Sudani: Ingabo za Misiri zari zashimutiwe mu bushyamirane zacishijwe mu Cyanzu zirahungishwa

Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko abasirikare 117 ba Misiri bari bafashwe n’umutwe witwara gisirikare bahungishijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Iki gisirikare cyemeje ko aba basirikare bakuwe mu gihugu batwawe n’indege enye za Misiri.

Bari bafashwe ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize n’umutwe witwara gisirikare witwa “Rapid Support Force (RSF)” aho babatwaye basanzwe mu myitozo barimo n’Ingabo za Sudani.

Igisirikare cya Misiri nticyatangaje ku ihungishwa ry’abo basirikare kuko cyari cyavuze ko kigiye gukorana n’ubutegetsi bwa Sudani kugira ngo abo basirikare bashobore gusubira iwabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, hatangajwe ko habayeho ugukozanyaho ku murwa mukuru Khartoum..

Uku gukozanyaho kandi kukaba kwabaye mu gihe kuri uyu wa gatatu hari hatangajwe agahenge hagati y’igisirikare cya Sudani n’Umutwe wa RSF.

Ibihugu birimo Ubuyapani na Tanzaniya byari byavuze ko bizahungisha Abaturage babyo ariko iyi gahunda ikaba yaratindijwe n’imirwano yakomeje kubitambika.

Mu rwego rwo gukomeza gucukumbura uko amakimbirane ashingiye ku butegetsi yagiye akura, Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, cyagaragaje ingengabihe y’uburyo amakimbirane yagiye abyara za Coup d’Etat yagiye atutumba.

Iki Kinyamakuru cyatangaje ko bamwe mu ba Diplomate b’ibihugu by’amahanga bakorera muri Sudani bagabweho ibitero, ndetse aya makuru akaba avuga ko bamwe mu bakozi bakora mu bigo bitanga imfashanyo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Guhera ku wa gatandatu, imirwano ishyamiranyije imitwe yo mu gisirikare cya Sudani ishyigikiye Perezida J. Abdel Fattah al-Burnah n’umutwe witwara gisirikare uzwi cyane wa ‘RSF’ utegekwa na Visi Perezida wa Sudan, J. Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hamedti.

Iby’ibanze wamenya kuri Sudani

Ni Igihugu giherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’Afurika, kikaba cyarakunze kurangwa n’ikibazo cy’Umutekano muke.

Muri 2019, igisirikare cyahiritse Perezida w’igihe kirekire Omar Al-Bashir, nyuma y’imyigaragambyo yo ku muhirika ku butegetsi yitabiriwe n’imbaga y’abatari bacye.

Muri 2021, iki gisirikare cyahiritse Guverinoma yari igamije gusaranganya ubutegetsi, bifasha aba abagabo babiri bahanganye kujya ku butegetsi.

Kugeza ubu, bakaba bakomeje gupfa ko hagomba gusubizwaho ubutegetsi bwa Gisivile muri Sudani.

Uyobora Ingabo za RSF avuga ko ahagarariye amatsinda yahejwe n’indobanure (abakomeye) zo muri iki gihugu, gusa abasirikare be bashinjwe Itsembabwoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *