Special Olympics Rwanda yasangije Afurika uko abafite ‘Ubumuga bwo mu Mutwe’ bakwisanga mu bandi

0Shares

Umuryango Nyarwanda wita ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe binyuze mu bikorwa bya Siporo [Special Oympics Rwanda], wakiriye inama mpuzamahanga yo ku Mugabane w’Afurika n’Amerika.

Iyi nama y’iminsi itatu yabereye kuri Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali, izasozwa ku wa 26 Nzeri 2024. 

Igamije gusangira ibanga Special Olympics Rwanda yakoresheje ishyira mu bikorwa Umushinga wo gufasha abafite Ubumuga bwo mu Mutwe n’abatabufite bagasabana.

Uyu mushinga uzwi nka Unified Champion Schools, umaze Imyaka Ine (4), ushyirwa mu bikorwa mu Bigo by’Amashuri 210 mu gihugu hose.

Binyuze mu nsanganyamatsiko ya ‘Excellence in Action’ Expending Unified Champion Schools across Africa yahawe iyi nama, abayitabiriye basaga 60 bahagarariye Ibihugu 15, biyemeye ko Afurika igomba kuba intashyikirwa mu bikorwa byo kwagura Umushinga wa ‘Unified Champion Schools (UCS)’.

Ku ruhande rw’u Rwanda, guhera mu 2020, Special Olympics Rwanda niyo ya mbere ku Mugabane w’Afurika yahawe inkunga yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Uretse u Rwanda, Ibindi bihugu byatangirijwemo uyu mushinga bigizwe na; Arijantine, Misiri, Ubuhinde, Pakisitani na Romaniya.

Unified Champion Schools n’Umushinga ushirwa mu bikora ku bufatanye na Nyakubahwa Sheikh Mohammed Bin Zayed Al Nahyan, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu icyari mwe n’Umutegetsi wa Abu Dhabi.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru rya Siporo, Umuyobozi wa Special Olympics muri Afurika, Charles Nyambe, yashimiye u Rwanda rwakiriye iyi nama, avuga ko ari iby’agaciro ku gihugu no ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe muri rusange.

Ati:“Ku Mugabane wacu, Abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe mbere bafatwaga nk’abasazi cyangwa abatuzuye. Ariko kuri ubu, bamaze kwibona mu mibereho y’Isi muri rusange, ndetse bagaragaza ko nabo bafite uruhare batanga mu iterambere ry’Ibihugu byabo”.

Yunzemo ati:“Binyuze mu mashuri, dukora ibishoboka byose ngo haboneke abatoza bari ku rwego batoza abana bafite Ubumuga bwo Mutwe, imikino inyuranye. Kugeza ubu, bimaze kutwereka ko bitanga umusaruro cyane ko abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe bafite aho bigaragariza binyuze mu mikino inyuranye, irimo n’Imikino Olempike yabagenewe”.

Bwana Nyambe yasoje avuga ko hashingiwe ku byo u Rwanda rwakoze, ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe ari abantu nk’abantu, aboneraho gusaba abitabiriye iyi Nama kuzayibyaza umusaruro, nabo bakazashyira mu bikorwa amasomo bazatahana.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda wita ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe binyuze muri Siporo, Pasiteri Sangwa Deus yagize ati:“Turashimira abitabiriye iyi Nama. Kuba yabereye mu Gihugu cyacu, n’ibitwereka ko hari intambwe tumaze gutera, ariko ntabwo bivuze ko ari ukwirara ahubwo n’ugukomeza gukora”.

Yakomeje agira ati:“Iyi nama n’igipimo cyiza kitwereka ko n’ibindi bikorwa bikomeye bifite aho bihuriye n’ubuzima bw’abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe twabyakira, cyane ko ntagihindutse mu bihe biri imbere, u Rwanda ruteganya kwakira imikino yo ku rwego rw’Afurika y’abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe, kandi twizeye ko ubusabe bwacu ntakizabukoma mu nkokora”..

Nk’umwe mu bakinnyi bakinnyi bafite Ubumuga bwo mu Mutwe, Irafasha Patience usanzwe ukinira Ikipe y’Igihugu y’Umukino wa Bocce, yavuze ko Umushinga wa ‘Unified Champion Schools (UCS)’ wamufashije kwigirira ikizere no kumwereka ko ashoboye mu bandi.

Irafasha yageneye ubutumwa Umuryango Nyarwanda by’umwihariko ababyeyi, kureka kuba inzitizi ku bana bafite Ubumuga bwo mu Mutwe no kubita amazina atabahesha icyubahiro, kuko Umuntu ufite Ubumuga bwo mu Mutwe nawe ari Umuntu nk’abandi kandi binyuze mu byo yakoze yegukana Imidali ku rwego mpuzamahanga, byerekanye ko bishoboka.

Uretse u Rwanda, iyi nama yitabiriwe na Special Olympics zo mu bihugu birimo; Burkina Faso, Cameroon, Mali, Namibia, Uganda, Zambia, Zimbabwe, Gambia, Nigeria, Kenya, Tanzania, Cote D’ivoire, South Africa na USA.

Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, hateganyijwe kuzakinwa imikino ya Basketball guhera ku isaha ya saa tatu z’igitondo, ikazakinirwa mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro y’Ishuri rya LycĂ©e de Kigali.

Hazakirwa kandi abakinnyi bafite Ubumuga bwo mu Mutwe n’abatabufite bafite ibikorwa bitandukanye birimo imyitozo itandukanye, izabafasha kurushaho gusabana byagutse.

Hari kandi amahugurwa y’umukino wa Basketball azabahuza n’abatoza n’abakinnyi bakomeye muri uyu mukino, imbere mu gihugu.

Biteganyijwe ko Abakinnyi bakabakaba 130 bazitabira ibi bikorwa.

Amafoto

Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda, Pasiteri Sangwa Deus

 

Umuyobozi wa Special Olympics muri Afurika, Charles Nyambe.

 

May be an image of 4 people, crowd and text

May be an image of 9 people, table, dais and text

May be an image of 6 people, table and text

May be an image of 6 people and table

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *