Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Umufaransa Thierry Froger, yatangaje ko adashimishijwe n’uburyo ikipe yapangiwe imikino ya Shampiyona, kuko itigize ishyirwamo igihe gihagije cyo kuruhuka.
Ibi yabitangaje mu ijoro ryakeye nyuma y’uko iyi kipe yegukanye amanota atatu bisabye igitego cy’Umunyanijeriya, Victor Mbaoma ku munota wa 95 w’umukino, mu mukino w’umunsi wa Karindwi wahuje iyi kipe na Mukura VS&L
Thierry Froger yavuze ko biba bitoroshye kubona ikipe itoza ikina imikino itatu (3) mu gihe cy’Icyumweru kimwe (Iminsi 7), kuko bitera abakinnyi umunaniro.
Ni mu gihe yaraye kandi arokowe n’Umunyezamu ukomoka muri Congo Brazzaville, Pavelh N’Zila, wakuyemo imipira itari mike yari ikanganye yarekurirwaga n’abakinnyi ba Mukura VS&L.
Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma y’umukino, yagize ati:“Ntago byoroshye guhangana n’iyi ngengabihe y’imikino, kuko imikino iregeranye cyane. Uyu mukino waduhuje na Mukura VS&L ni umukino wa 3 gukinnye mu gihe cy’Icyumweru kimwe. Gusa, n’ubwo bigoye ntago tuzacika intege, kuko kuyitsinda nibyo bizahinyuza abayipanze”.
Yunzemo ati:“Ikipe ya Mukura VS&L ni ikipe ikorera hamwe, bityo kuyitsinda ntago ari ikintu cyoroshye. Dukeneye igihe cyo kuruhuka ngo bidufashe gukomeza guhangana n’amakipe akina umukino nk’uwa Mukura VS&L. N’ubwo bitoroshye, ndashimira ubwitange bwaranze abakinnyi, kandi tugomba gukomerezaho kuko imikino idutegereje iracyari myinshi”.
Muri iki kiganiro, yaboneyeho gushimira by’umwihariko Rutahizamu we Victor Mbaoma, ku ntsinzi y’amanota 3 yamuhesheje, kuko yari akenewe cyane.
Ati:“N’ubwo mu mukino hari amahirwe yagiye ahusha, ariko ni umukinnyi wigirira ikizere. Yabyerekanye atsinda igitego kandi nicyo buri gihe Rutahizamu aba yitezweho”.
Nyuma yo kwegukana uyu mukino, APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 14 iwukuyeho Musanze FC ifite amanota 13, mu gihe iyi Musanze FC icakirana na Rayon Sports kuri iki Cyumweru kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.