Rwanda: Umubare w’Abaganga bavura Kanseri umaze kwiyongera

0Shares

Abaganga bavura indwara za Kanseri, abashakashatsi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu buzima bavuga ko ari ingenzi gufata ibyemezo bishingiye ku mibare mu rwego rwo kurushaho guhangana mu buryo burambye n’indwara ya kanseri yugarije benshi ku Isi. 

Ibi babigarutseho mu nama ibahuje igamije kurebera hamwe icyakorwa ngo hazibwe icyuho kikigaragara mu buvuzi, ubushakashatsi ndetse n’ubumenyi ku bijyanye n’iyi ndwara muri Afurika cyane cyane muri ibi bihe bya nyuma y’icyorezo cya COVID19.

Izi nzobere mu buvuzi zigaragaza ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko ari ngombwa kubaka urwego ruhamye rw’ubuzima by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Abari muri uru rwego kandi bemeza ko hadakwiriye gusa kurebwa ku byo umurwayi wa kanseri akeneye ako kanya gusa birimo nk’ubuvuzi, ahubwo ko ari ngombwa gushyiraho ingamba zihamye zishingiye ku mibare (ibipimo) bifatika mu kubaka ubuvuzi bwa kanseri buhamye muri Afurika.

Zimwe mu mbogamizi zibangamiye ubuvuzi n’ubwirinzi bwa Kanseri muri Afurika zikigaragara harimo kutagira ububiko bw’amakuru ku bijyanye n’iyi ndwara, kutagira ubushakashatsi kuri iyi ndwara n’ubumenyi buhagije kuri yo, harimo kandi imbogamizi y’uko abavura iyi ndwara bakiri bake n’ibindi bitandukanye.

N’ubwo bimeze bitya, mu Rwanda imibare igaragaza ko hari ikiri gukorwa mu guteza imbere ubwirinzi n’ubuvuzi bw’iyi ndwara, aho mu myaka itanu ishize mu Rwanda habarurirwaga abaganga batatu gusa bavura iyi ndwara, mu gihe kuri ubu bageze ku icyenda kandi hakaba n’abandi barimo kwiga bitegura kurangiza.

Dr. Maniragaba Theoneste ushinzwe Ishami ryo kurwanya Kanseri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, avuga ko bateganya kongerera ubushobozi Ibitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB n’Ibitaro bya Butaro mu kuvura kanseri.

Hatagize igikorwa imibare yerekana ko ubwiyongere bw’impfu zitewe na kanseri buzava kuri 520348 muri 2020 zikagera ku bantu bagera kuri miliyoni imwe mu mwaka wa 2030 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu Rwanda mu 2022 hagaragaye abarwayi ba kanseri barenga ibihumbi bitanu, muri aba abagera kuri 500 bari bafite kanseri y’ibere, 500 iy’inkondo y’umura, aba Prostate bari hagati ya 300-400.

Imibare kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2020, abagera kuri miliyoni 19.3 ari bo barwaye Kanseri ku Isi yose.

Kanseri iri mu mpamvu zitera impfu nyinshi ku Isi yose, mu 2020 kandi yahitanye abagera kuri miliyoni 9.96 nk’uko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Kugeza ubu kanseri zibasira abagore ni zo ziza ku mwanya wa mbere ugereranyije n’abagabo. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *