Rwanda: SENA yemeje Umushinga wo kohererezanya abanyabyaha hagati y’u Rwanda na Mozambique

0Shares

Inteko rusange Sena yemeje inatora ishingiro ry’imishinga 2 y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abakurikiranweho ibyaha hagati y’u Rwanda na Mozambique ndetse n’iya Angola bidaciye muri komisiyo.

Muri aya masezerano yo kohererezanya abakurikiranweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique, harimo kohererezanya abakoze ibyaha birimo ibya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko,  Nyirahabimana Soline yagaragaje ko u Rwanda rwiteze inyungu muri aya masezerano bagiranye n’igihugu cya Mozambique.

Kohererezanya abakurikiranweho ibyaha  kandi biri no mu masezerano Repubulika y’u Rwanda yagiranye na Repubulika ya Angola.

Nyirahabimana Soline avuga ko biri mu bijyanye no guca umuco wo kudahana.

Abasenateri bishimiye ibikubiye muri aya masezerano ndetse  bemeza ishingiro ry’iyi mishanga y’amategeko bitanyuze muri komisiyo.

Amasezerano  yo kohererezanya abakurikiranweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique yashyiriweho umukono i Kigali taliki 3 Kamena 2023 naho aya Repubulika y’u Rwanda na  Repubulika ya Angola yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda taliki ya 15 Mata 2022.

U Rwanda rukaba rukomeje kugirana amasezerano nk’aya  n’ibindi bihugu mu rwego rwo gukurikirana mu butabera abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *