Rwanda: Sena yahaye umugisha itegeko rigenga ingengo y’imari ivuguruye

Inteko rusange ya Sena yemeje ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigenga ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2022/2023 yiyongereyeho miliyari 106.4 ugereranije n’iyari yatowe muri kamena 2022.

Abasenateri basabye ko hashyirwa imbaraga mu kugabanya imisoro ahubwo hakongerwa umubare w’abasora kugira ngo amafaranga aturuka imbere mu gihugu azamuke cyane ko imisoro iziyongeraho 5% by’ingengo y’imari ivuguruye.

Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari yabanje kugaragariza inteko rusange ya Sena raporo yakoze nyuma yo gusuzuma umushinga w’itegeko nimero 019/2022 rigena ingengo y’imari yatowe kuwa 30 Kamena 2022.

Iyi komisiyo yasobanuye ko amezi 6 ya mbere, ingengo y’imari yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 59%.

Ingengo y’imari yatowe muri kamena 2022 yari miliyari ibihumbi 4.658.4, naho umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye uteganya miliyari ibihumbi 4.764.8 bivuze inyonera ya miliyari 106.4 bingana na 2.3%.

Perezida wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena, Nkusi Juvenal yasobanuye ko kuvugurura ingengo y’imari byashingiye ku kuziba icyuho mu nzego zimwe nk’uburezi n’ubuhinzi.

Iyo ukoze isesengura usanga amafranga aturuka imbere mu gihugu azava kuri miliyari ibihumbi 2.372.4 akagera kuri miliyari ibihumbi 2.497.6 bivuze inyongera ya 5%.

Amafranga azaturuka ku misoro yo azava ku bihumbi 2.067.7 akazagera kuri miliyari ibihumbi 2.180.9 bingana na miliyari 113.2 bivuze inyongera ya 5.5%, ni mu gihe amafranga aturuka ku mpano azagabanukaho miliyari 178.6.

Abasenateri bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kongera umubare w’abasora no kugabanya imisoro kugira ngo imisoro ikenewe iboneke.

Nyuma yo guhabwa ibisobanuro birambuye na komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari, inteko rusange ya sena yemeje umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2022/2023, uyu mushinga ukaba ugomba gushyikirizwa umutwe w’abadepite mbere y’uko wemezwa burundu ugatangira gushyirwa mu bikorwa mu mezi 6 ari imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *