Kuri iki Cyumweru abagize Inteko Ishinga Amategeko,Umuryango n’abayobozi mu nzego zitandukanye basezeye bwanyuma kuri Depite Rwigamba Fidele witabye Imana ku wa 15 Gashyantare 2023.
Ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we bageneye umuryango wa Nyakwigendera n’abakoranaga nawe, bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Uwizeye Judith.
Ubwo butumwa bugira buti:
Ku muryango wa Nyakwigendera Depite Rwigamba Fidel, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we bamenye inkuru mbi y’uko Depite Rwigamba Fidel yitabye Imana. Bababajwe n’iyo nkuru mbi kandi bifatanyije n’abana be n’umuryango wose muri iki gihe cy’agahinda kenshi, bifatanyije kandi n’Inteko Ishinga Amategeko. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’umuryango we bifurije abana n’umuryango wose gukomeza gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Imana ihe Hon. Depite Rwigamba Fidel iruhuko ridashira.
Senateri Bideri John Bond wakoranye na Nyakwigendera mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika- Pan African Parliament bombi bahagarariye u Rwanda yavuze ko Nyakwigendera Hon. Fidel Rwigamba yari umujyanama wabo ukomeye wanemerwaga cyane n’abadepite bo mu bindi bihugu 55 bihuriye muri iyi nteko.
Rwigamba yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano akazi yakoranye ubushishozi n’ubuhanga nkuko byemezwa na Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite Hon. Mumukabalisa Donatille.
Ababanye na we mu mahanga nk’impunzi, bamugaragaje nk’umuntu wafashije benshi mu bagiye bamugana bakeneye ubujyanama mu gushakisha imibereho ndetse n’umusanzu we mu guharanira ko igihugu kibohorwa ari na bwo yatashye mu Rwanda akora mu nzego zinyuranye z’igihugu.
Atabarutse ku myaka 73 akaba yaramaze imyaka 10 mu Nteko Ishinga Amategeko.