Rwanda: Nyuma y’Ukwezi Ibiza bihitanye abasaga 130, ababirokotse babayeho bate

Guhera mu ijoro rya tariki ya 02 n’iya 03 by’Ukwezi gushize kwa Gicurasi 2023, tumwe mu Turere tw’Intara y’Amajayaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo twahuye n’ibiza bidasanzwe byahitanye abasaga 130, byangiza inzu zihaga 5000 binasiga iheruheru abatari bacye.

Nyuma y’Ukwezi ibi biza birikoroje, ibintu byifashe bite?.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kamena 2023, Minisiteri ishinzwe ibiza MINEMA yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyari kigamije kugaragaza uko ibintu byifashe byuma y’Ukwezi ibi biza birikoroje.

Muri iyi nkuru, turagagaruka ku byagarutsweho ndetse ni uko ibintu byifashe.

Minisitiri Marie Solange Kayisire yangiye agira ati:”Mbere na mbere ndongera guhumuriza imiryango yagezweho ningaruka zibiza byibasiye uturere dutandukanye byumwihariko imiryango yagize ibyago byo kubura abavandimwe, ababyeyi, abana ninshuti.”.

Yungamo ati:”Nk’uko mubizi ibiza bikiba, ubuyobozi bwigihugu bwihutiye gutabara abahuye nabyo ndetse no kwimura abandi bashoboraga kwibasirwa nabyo, bashyirwa ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu, bahabwa ubufasha bwibanze burimo aho kuryama, ibiribwa, ibikoresho byisuku n’ibindi”.

“Nk’uko mwagiye mubikurikira kandi, Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul, ntibwahwemye guhumuriza no kuba hafi abagizweho ingaruka zibiza. Hakoreshwejwe imbaraga zishoboka kugira ngo imibereho myiza yabaturage ikomeze kubungwabungwa uko bikwiye”.

“Turashimira abaturarwanda, inshuti z’u Rwanda, imiryango mpuzamahanga, ibigo bitandukanye, imiryango itari iya Leta n’abikora, batanze inkunga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza”.

“Turashimira by’umwihariko Amadini n’Amatorero yemeye gucumbikira abakuwe mu byabo n’ibiza”.

Yasoje ijambo rye agira ati:”Ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire ubufatanye n’Itangazamakuru n’uruhare rwaryo mu gukorera ubuvugizi abaturage”.

Ibintu byifashe bite

  • Abapfuye barashyinguwe bose
  • Abakomeretse 111 baravuwe, uyu munsi abakiri mu bitaro ni 6, abandi barakize.
  • Imiryango 5,159 igizwe n’abantu 20,326 yagizweho ingaruka zatewe n’ibiza, bashyizwe kuri Sites 93 hirya no hino mu Turere twibasiwe, bahabwa ubufasha bwibanze burimo kubona aho bakinga umusaya, ibiribwa, ibiryamirwa, ibikoresho byisuku, imyambaro, serivise zubuvuzi n’ibindi…
  • Nyuma y’uko imvura igabanuka, ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikagabanuka, abaturage inzu zabo zitasenyutse, abafite ubundi buryo bwo gukodesha cyangwa gutura ahandi batangiye gusubira mu buzima busanzwe.
  • Kuri ubu, hasigaranye Sites 25 zirimo abaturage 7,620 babumbiye mu miryango 1,826 mu gihe imiryango 1,843 ikenewe ubufasha bwo gukodesha yahawe amafaranga y’inzu y’igihe cy’Amezi Atatu, ndetse ihabwa ibiribwa nibindi bikoresho byibanze byo kuyifasha gusubira mu buzima busanzwe.
  • Imihanda migari yari yafuzwe n’inkangu, imyinshi yabaye nyabagendwa (17 kuri 20)
  • Imihanda y’Uturere myinshi nayo yabaye nyabagendwa hakuwemo inkangu (35 kuri 57) ikibazo gisigaye cyane ku biraro 48 byangiritse.
  • Inganda z’Amazi 8 n’Izamashanyarazi 12 zari zangiritse ubu zongeye gukora ariko hari imirimo myinshi igikenewe gukorwa mu kuzisana kugira ngo zigire ubudahangarwa ndetse no kubaka nke zangiritse cyane.
  • Abanyeshuri bari bagizweho ingaruka n’ibiza bose basubiye mu ishuri, bahabwa ibikoresho by’ishuri n’imyambaro ndetse abagera kuri 5,513 bamaze kwishyurirwa amafaranga y’ishuri agera kuri 24.758.298 Frw
  • Kuri Site zose hashyizwe ECD zagateganyo.
  • Uyu munsi abagera kuri 1610 bitaweho by’umwihariko banahabwa indyo yihariye.
  • Abantu bari mu byiciro byihariye ndetse n’imiryango 78 yabuze abababo yahawe ubufasha bwumwihariko.

Gukusanya ubufasha bwo kugoboka abahuye n’Ibiza

Binyuze ku buryo bwatanzwe bwo kunyuzamo inkunga, hamaze kwakirwa amafaranga angana na n’amafaranga y’u Rwanda 853,622,966 harimo ayanyuze kuri Account Frw 717,510,170, ayanyuze kuri Momo, 41,729,011 Frw, Account USD 79,951.94 na Account Euro 3,588.09.

Hari kandi inkunga yemewe itaragera kuri Konti ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1,043,387,008 harimo 500,000 USD y’Igihugu cy’Ubushinwa na 300,000 USD yatanzwe n’Igihugu cya Korea na 142,371,008 Frw yemerewe n’ibigo bitandukanye.

Hatanzwe ubufasha bw’ibikoresho by’ubwubatsi, imyambaro n’ibindi…

Ibiteganyijwe gukorwa

Gukomeza kwimura abari bacumbikiwe muri Site zitandukanye bamwe bagakodesherezwa, abandi bagasubira aho bari batuye igihe inzu zabo zitangirizitse kandi zitari ahabashyira mu kaga.

Gukora isuzuma ryimbitse ku byangijwe n’ibiza.

Gukomeza gushaka ubushobozi no gutangira gusanira no kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza, gusana ibikorwaremezo byangiritse no kubaka ubudahangarwa.

Kugira ngo ibi bikorwe, hakenewe ingengo y’imari igera hafi Miliyari Magana atatu (296,067,826,433 Frw) no gukomeza kwita byumwihariko ku babuze ababo.

Minisitiri Marie Solange Kayisire yasoje agira ati:”Turashimira abakomeje kwitanga mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo ubutabazi bukomeze gukorwa neza”.

“Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufasha abaturage bahuye n’ibiza mu rugendo rwo kongera kwiyubaka bagana ku iterambere”.

“Tuributsa ko mu rwego rwo kwirinda ibiza byigihe kizaza, icyi ni igihe cyiza cyo gusana, kubaka ubudahangarwa no gukora ibikorwa byo kugabanya ingaruka ziterwa nibiza, twese dufatanye ubukangurambaga”.

Image
Minisitiri Marie Solange Kayisire (Ifoto/Ububiko).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *