Gukoresha mafaranga ya Leta bikomeje kugaragaramo amakosa menshi, aho kuri ubu asaga Miliyari 21 Frw yaburiwe irengero.
Umuryango urwanya ruswa n’Akarerengane, Transparency International Rwanda, wagaragaje ko hakiri ibibazo bikomeye mu mikoreshereze y’umutungo n’imari bya leta, ndetse amakosa yo muri uru rwego yikubye inshuro zirenze 39 mu 2020/21 ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wabanje.
Ni bimwe mu byavuye mu isesengura uyu muryango wakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wasojwe ku wa 30 Kamena 2021, ryamuritswe kuri uyu wa 31 Werurwe 2023.
Iri sesengura rikorwa buri mwaka uhereye mu 2008, hibandwa kuri raporo z’uturere n’Umujyi wa Kigali nk’inzego zegereye abaturage.
Harebwa uko zashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, amafaranga zitabashije gukoresha n’impamvu yabyo, uko bishyuye ba rwiyemezamirimo n’ibindi.
Bigaragara ko amakosa ajyanye no kudacunga neza umutungo n’imari bya leta yiyongereye cyane aho yikubye inshuro 39,6, afite agaciro karenga miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda. Yavuye kuri miliyoni 530 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje.
Aya arimo amafaranga yakoreshejwe ariko adafite impapuro ziyasobanura, ayasesaguwe, ayahembwe abakozi batakiri mu myanya, ashingiye ku mitangirwe mibi y’amasoko, ashingiye ku kubara ingurane z’imitungo y’abaturage, ishoramari ritunguka n’ibindi.
Nk’amafaranga yakoreshejwe ariko adafitiwe inyandiko ziyasobanura, yariyongereye cyane kuko yikubye inshuro 59, ndetse muri rusange agize 92,5% by’amakosa yose yakozwe mu micungire y’umutungo n’imari bya leta.
Mu mpamvu zikomeye zatumye amakosa aba menshi harimo ibibazo bishingiye ku kubara imitungo y’abimurwa ku nyungu rusange, imishinga uturere twashoyemo imari yahombye ndetse n’itangwa ry’amasoko.
Itangwa ry’amasoko ryonyine gusa ryihariye 27,1% y’amakosa yose yo kudakoresha neza umutungo n’imari bya leta.
Ubu busesenguzi bugaragaza ko imishinga y’ubwubatsi no gusana ibikorwaremezo birimo imihanda n’amashuri, iza ku isonga mu mishinga itakazwaho amafaranga menshi.
Ibikoresho cyangwa ibikorwaremezo byubatswe ariko bidakoreshwa nabyo byariyongereye, biva ku gaciro ka miliyari 3,19 Frw mu mwaka 2019 – 20 bigera kuri miliyari 9,42 Frw mu 2020-21.
Ku rundi ruhande, bimwe mu byakozwe byo gushimwa, harimo igabanuka ry’imishinga n’ibikorwa bisigwa bitujujwe na ba rwiyemezamirimo, aho byavuye ku gaciro ka miliyari 95,4 Frw mu 2019-20 bigera kuri miliyari 35,2 mu 2020-21.
Umuyobozi wa TI-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko harimo ibintu byinshi bidashimishije bigomba gukosorwa, ibyinshi bikaba bishingiye ku burangare n’umwete muke.
Ati “Nk’urugero wowe watanze isoko ndetse n’igikorwa cyakozwe, ariko bakubaza inyandiko zibihamya ukazibura, cyangwa abo gufasha barahari ariko amafaranga ntiyabagereyeho igihe bitewe n’uko ababishinzwe batinze gusinya. Ni na byo twifuza kuzagariraho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku buryo habaho koroshya ibintu.”
Yashimangiye ko hakwiye kunozwa ubufatanye n’inzego zindi zigira aho zihurira n’imicungire y’umutungo n’imari bya leta, mu kurushaho kongera ikigero inama zishyirwaho mu bikorwa.
Yagize ati “Hari ibyifuzonama biba bitareba akarere gusa ndetse bisaba ubufatanye n’izindi nzego. Birakwiye ko uturere twongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa izi nama, ariko izindi nzego na zo hakenewe uruhare rwazo mu gufatanya n’uturere n’Umujyi wa Kigali.”
Imishinga yashowemo imari n’uturere ntibyare umusaruro yaragabanutse iva kuri miliyari 9,8 Frw igera miliyari 5,015 mu 2020-21 Frw.
Binyuze muri ubu busesenguzi, Transparency International Rwanda isaba inzego zigira aho zihurira n’imicungire y’umutungo n’imari ya leta, gukomeza ubufatanye n’uturere n’Umujyi wa Kigali mu gushyiraho ingamba zihamye zo gukumira amakosa yagaragaye cyane, kandi mu itegurwa ry’imishinga hakajya hitabwa ku mwihariko wa buri karere.
Inzego bireba kandi zasabwe kujya zihutisha iyoherezwa ry’ingengo y’imari yagenewe ibikorwa ku gihe, ndetse hakarushaho kunozwa ikoranabuhanga ryifashishwa n’Uturere n’Umujyi wa Kigali.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko hari ibimaze kugerwaho ariko hakiri imbogamizi zikeneye gushakirwa ibisubizo, nko gushyira mu bikorwa inama ziba zatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Minaloc izakomeza gufatanyamo n’izindi nzego.