Guverinoma yatangaje ko imaze gutanga Miliyari 50 Frw za nkunganire ku mugenzi ugenda mu Modoka.
Guhera mu kwezi kwa 10 kwa 2020, Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko imaze gutanga Miliyari hafi 50 z’amafaranga y’u Rwanda za nkunganire Leta yishyurira umugenzi ugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Nubwo bimeze bityo ariko kompanyi zitwara abagenzi ziracyishyuza leta izindi miliyari 10 z’amezi 2 ya mbere y’uyu mwaka wa 2023.
Mu Cyumweru gishize, nibwo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hasakaye ibaruwa ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu buryo bwa rusange ATPR bwandikiye Minisitiri w’Intebe bumusaba kwishyurwa inyunganizi leta yemereye abaturage ku giciro cy’umugenzi.
Ni ikibazo Perezida wa ATPR, Mwunguzi Théoneste avuga ko cyatangiye gukemuka nyuma y’igihe gito bandikiye Minisitiri w’Intebe.
Nubwo hari amezi 2 asigaye Leta itarishyura, muri rusange kompanyi zitwara abantu mu buryo bwa rusange ziruhukije kuko hari ibibazo bimwe bigiye guhita bikemuka nk’uko Twahirwa Innocent, umuyobozi wa JALI Transport abivuga.
Icyakora Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest avuga ko
Nubwo Leta yishyuye nyuma y’ibaruwa ATPR yandikiye Minisitiri w’Intebe inzego bireba zitari zicaye ubusa kuko n’asigaye azishyurwa mu gihe kitarambiranye.
Ku rundi ruhande ariko Minisitiri Nsabimana agaragaza ko Leta ishobora kugabanya cyangwa ikavanaho nkunganire itanga mu nzego zitandukanye z’imibereho y’igihugu kuko uko iminsi ihita zikomeza kuba umutwaro uremereye.
Dore nk’ubu nkunganire Leta itangira umugenzi ku giciro yakabaye yishyura mu gihe ateze imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange imaze kugera hafi muri miliyari 50 uhereye mu Kwezi kwa 10 kwa 2020.
Kugeza ubu kuri Kilometero imwe y’urugendo ibarirwa amafaranga asaga 30 Leta yishyurira Umugenzi amafaranga 9 utabariyemo na nkunganire Leta iba yashyize mu kiguzi cyaLisansi na Mazutu.