Kuri uyu wa Gatatu, Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’ibanze (LODA), cyatangije gahunda ya Leta igamije guteza imbere imishinga ibyara inyungu/ guhanga akazi n’udushya muri buri mudugudu bitanga igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’akazi n’ubushomeri bizana impinduka nziza mu mibereho n’ubukungu by’abaturage habyazwa umusaruro amahirwe agaragara mu mudugudu.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’ibanze (LODA), cyatangiye gusobanurira Inzego zitandukanye ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba n’Iy’Amajyaruguru gahunda y’Umushinga ku Mudugudu igamije guteza imbere imishinga ibyara inyungu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Mushaija Geoffrey ari kumwe na Madamu Alice Ababo, inzobere mu guteza imbere ubucuruzi) (Business Development Specialist) muri LODA yayoboye amahugurwa mu Karere ka Musanze ku ” Umushinga ku Mudugudu” ( Village Model Project-VMP).
Aya mahugurwa yateguwe na LODA yitabirwa n’Abayobozi b’Amashami atandukanye n’abakozi batoranyijwe mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru mu rwego rwo kubahugura ku kubyaza umusaruro amahirwe aboneka iwacu.
Umushinga ku Mudugudu ni gahunda ya Leta igamije guteza imbere imishinga ibyara inyungu no guhanga akazi muri buri mudugudu yasobanuriwe mu Ntara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Werurwe 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Uwambajemariya Florence yatangije ku mugaragaro amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abayobozi b’amashami mu Turere tugize iyo Ntara agamije gusobanura gahunda Umushinga ku Mudugudu yateguwe na LODA.
Ni gahunda ya Leta igamije guteza imbere imishinga ibyara inyungu/ guhanga akazi n'udushya muri buri mudugudu bitanga igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’akazi n’ubushomeri bizana impinduka nziza mu mibereho n’ubukungu by’abaturage habyazwa umusaruro amahirwe agaragara mu mudugudu. pic.twitter.com/n2UIOQAvcV
— Rubavu District (@RubavuDistrict) March 29, 2023
Ni gahunda igamije guteza imbere imishinga ibyara inyungu no guhanga akazi mu Mudugudu, ikaba ije mu rwego rwo gushyira hamwe, gukoresha neza amikoro ahari no gushyira ku murongo ibisanzwe bikorwa na Leta, abafatanyabikorwa hagamijwe guhanga imirimo ku rwego rwegereye abaturage.
Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda Umushinga ku Mudugudu rizakorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye z’ubuyobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere kandi rikagirwamo uruhare n’abaturage batuye Umudugudu cyane cyane ku guhitamo imishinga ishobora gushyirwa muri iyi gahunda.
Iyi gahunda yanatangijwe mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Dr. Nyirahabimana Jeanne, abera mu cyumba cy’inama cy’Intara hasobanurwa ko Umushinga ku Mudugudu ari gahunda ya Leta igamije guteza imbere imishinga ibyara inyungu; guhanga akazi muri buri Mudugudu binyuze mu guhanga udushya no kubyaza umusaruro amahirwe agaragara mu Mudugudu kugira ngo bizane impinduka mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.