Rwanda: Iteka rya Perezida ryashyize ku Idembe abagorwaga no kubaka

0Shares

Kuri ubu, abogorwaga no kubaka barabyinira ku rukoma nyuma yo gushyirwa igorora n’iteka rya Perezida rigena imyubakire.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yakuyeho amafaranga yakwaga abaturage muri serivisi zigera ku 10 mu nzego z’ibanze zirimo amafaranga yatangwaga ku byangombwa byo kubaka, uburenganzira ku ihererekanya ry’umutungo, icyangombwa cy’uko wapfuye cyangwa uriho….

Iki kemezo cyafashwe gisangwa mu iteka rya Perezida n°075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahooro atangwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 05/12/2023 .

Serivisi zakuriweho amahoro ni izi zikurikira

  • Serivisi ku ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo utimukanwa
  • Icyemezo cy’umutungo w’ubutaka gitangwa na komite y’ubutaka.
  • Icyemezo cyo kwandikisha ubutaka.
  • Icyemezo cyo kuvugurura/ gusana inyubako.
  • Icyemezo cyo kubaka uruzitiro.
  • Icyemezo cyo kubaka mu mudugudu w’icyaro.
  • Icyemezo cy’uko wapfuye cyangwa uriho.
  • Icyemezo cyo gutwika amakara, amategura, amatafari, gusarura ishyamba, n’icyemezo cyo kwishingira umuntu.

Iri sonerwa ry’amahooro kuri izi serivisi n’ibyemezo rikaba hari abo ritareba kuko babifitiye ububasha.

Iri Teka cyavanyeho icyateganyaga ko uwifuzaga kugira icyo akora ku mutungo we bwite utimukanwa, yasabwaga amahooro angana n’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda hatitawe ku ngano yawo.

Ryavanyeho amafaranga ya za Parikingi rusange yakwaga ku bwoko bumwe bw’Ibinyabiziga n’Amato.

Ibi Binyabiziga n’Amato birimo iby’ibigo n’imishinga bya Leta bifite ibyapa bibiranga, Ibinyabiziga cyangwa Amato by’Ambasade, iby’Imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye n’ibyindi Miryango ifitanye amasezerano yihariye na Leta y’u Rwanda n’ibyihariye byahariwe abafite Ubumuga.

Ingingo ya 28 igena ingano y’amahooro, iteganya ko inama njyanama y’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage, igena ko ishobora kuvaniraho abaturage batishoboye amahooro y’ibirarane batishyuye mu ngengo y’imari y’Umwaka ushize, mu gihe babisabye.

Usaba kuvanirwaho amahooro mu byiciro by’amahooro adasonewe, atashoboye kwishyura mu Mwaka ushize w’ingengo y’imari, abinyuza ku muyobozi w’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage yifashishije ibaruwa yandikirwa uyu muyobozi agaragaza impamvu zumvikana.

Iyo uyu muyobozi wandikiwe asanze ubu busabe bufite ishingiro, akorera raporo inama njyanama y’urwego rw’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage kugira ngo ibifateho umwanzuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *