Rwanda: Itegeko rivuga iki ku muntu wakwirakwije ku karubanda Amashusho y’Urukozasoni

0Shares

Muri iki gihe abantu bakoresha Imbuga nkoranyambaga biborohera gutambutsa amakuru ku buryo bwihuse, ndetse bamwe bakayakwirakwiza bifashishije Amashusho y’Urukozasoni bazikoresheje.

Mu gitabo mpanabyaha cy’amategeko y’u Rwanda, harimo itegeko rihana iki cyaha.

Umucamanza mukuru mu Rukiko rwisumbuye rwa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Gasore Prosper, avuga ko icyaha cyo gukwirakwiza Amashusho y’Urukozasoni hifashishijwe ikoranabuhanga gihanwa n’itegeko 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikorejejwe ikoranabuhanga mu ngingo ya 38 ivuga ku gutangaza Amakuru/Amashusho y’Urukozasoni hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa amakuru ayariyo yose y’Urukozasoni akoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, abakoze icyaha iyo babihamijwe bahanishwa igifungo kitari minsi y’amezi atandatu (6) ariko kandi kitarengeje imyaka ibiri (2) n’ihazabu ya miliyoni imwe ariko kandi atarenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo ubutumwa bw’Urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bireba umwana uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kandi kitarengeje imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 Frw) ariko kandi atarengeje miliyoni eshatu (3,000,000 Frw).

Me. Gasore avuga ko uwaba yahuye n’iki kibazo cy’ihihoterwa wese hakoreshejwe ubu buryo, yagana inzira y’Ubutabera kuko baba bamwandagaje kandi amategeko abihana.

Abaganiriye n’Itangazamakuru, bavuze ko ku mbuga nkoranyambaga abantu bahavugira ibyo bishakiye, nyamara bigira ingaruka ku umuryango mugari w’abatuye isi.

Hari uwashimangiye ko hari n’abakwirakwiza aya mashusho kuri Twitter, Facebook na Instagram, nyamara urebye neza ugasanga ari ibikorwa bigayitse bizagira ingaruka kuri sosiyete n’urubyiruko by’umwihariko.

Turi kumwe Innocent, yifuje ko hashyirwaho amategeko agenga Imbuga nkoranyambaga, mu gihe hari ukwirakwije mashusho y’Urukozasoni agahanwa by’intangarugero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *