Abaturage batangaje ko igabanuka ry’ibiciro bishya byashyizweho ku Isoko bitarashyirwa mu bikorwa.
Tariki ya 19 Mata 2023, Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi, nyuma y’uko byari bikomeje gutumbagira ku masoko hirya no hino mu gihugu.
Mu biciro bishya byashyizweho, ikilo cya kawunga ntikigomba kurenga 800 Frw, ikigo cy’umuceli wa kigori ni 820 Frw, umuceri w’intete ndende 850 Frw naho basomati ni 1455 Frw mu gihe ikilo cy’ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza 460 Frw.
Ibi biciro byaribivuye ku 1200 Frw ku kilo cya Kawunga, umuceri mugufi wari 1500Frw naho umuceri muremure wari ugeze ku 2000 Frw ku kilo.
Nyuma y’uko ibi biciro bishyizweho,abaturage baravuga ko ntacyahindutse aho bajyaga guhahira ku masoko ndetse n’ amaduka acuruzwamo ibiribwa .
THEUPDATE iganira na bamwe mu baturage yasanze mu masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali kuri ibi biciro, batangaje ko ntakirahinduka, ahubwo hakenewe ubukangurambaga ku bacuruzi mu gushyira mu bikorwa ibiciro byishya byashyizweho.
Bamwe bati:“Nk’ubu mvuye kugura Ibirayi nziko byagabanutse nk’uko byari byavuzwe mu makuru, ariko ngeze aho mbigurira nsanga biracyari 600 Frw ku Kilo. Gusa ndabiguze ntakundi nari kubigenza” .
Undi ati:”Naje kugura kawunga nziko nyigura 800 Frw ariko nsanze ikigura 1200 Frw. Mbajije abacuruzi impamvu, babwira ko nabo baranguye igihenze batarakuraho Imisoro, bityo nkwiye gutegereza bakarangura ibyamakeya nabo bakazabitangira make”.
Ku ruhande rw’Abacuruzi baganiriye na THEUPDATE hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko impamvu batahise bahindura ibiciro byari bisanzweho, ari uko baranguye bahenzwe bityo ko bari bakwiye guhabwa iminsi mike yo gucuruza ibyo baranguye.
N’ubwo bavuga gutya, hari abatangiye gucibwa amande nk’uko MINICOM yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.
Yavuze ko byanyuze mu bugenzuzi bwakozwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikigo gishinzwe uburenganzira bw’umuguzi n’ihiganwa mu bacuruzi ndetse na Polisi y’Igihugu bakoze ubugenzuzi ku bijyanye n’uko ibi biciro bishya biri kubahirizwa ku masoko.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter, MINICOM yerekanye ko hari abacuruzi bamaze gushyira mu bikorwa gahunda y’ibi biciro nubwo hari abandi batarabishyiraho aho abatahuwe 20 baciwe amande.
Ubu butumwa bukomeza bugira buti:“Abacuruzi 20 baciwe amande kubera kutubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho ku muceri, ibirayi n’ifu y’ibigori (Kawunga) cyangwa kudashyira ahagaragara ibiciro by’ibicuruzwa nk’uko bigenwa n’itegeko.”
Uyu munsi itsinda rigizwe n'abakozi ba MINICOM, @RwandaAgri, @InspectorateRw na @Rwandapolice basuye amasoko anyuranye muri @CityofKigali hagamijwe kugenzura uko ibiciro by'ibiribwa biherutse gushyirwaho biri kubahirizwa. pic.twitter.com/Y0yzUWGICn
— Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) April 21, 2023
Amakuru avuga ko amande aba bacuruzi baciwe ari hagati y’ibihumbi 20 Frw na 100 Frw bitewe ahanini n’ikosa ryakozwe ndetse n’icyiciro cy’umucuruzi abarizwamo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangeje ko igomba gukomeza ubugenzuzi mu masoko yihanangiriza abakinangiye.
Ati “Ubugenzuzi buzakomeza hirya no hino mu gihugu. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irashimira abacuruzi batangiye gushyira mu bikorwa ibiciro byagenwe, ikanasaba abakinangiye kubikurikiza mbere y’uko bafatwa ngo babihanirwe.”