Rwanda: Ishyirahamwe rya Cricket ryatangaje itariki izakinirwaho Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (Rwanda Cricket Association), ryatangaje ko Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Mwaka w’i 2023 rizakinwa hagati ya tariki ya 09 n’iya 17 Kamena 2023, rikazakinirwa ku Kibuga mpuzamahanga cy’uyu mukino kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Iri rushanwa ngarukamwaka rizwi ku izina rya ‘Kwibuka Women’s T20 Tournament’, ritegurwa mu rwego rwo Kwibuka no kuzirikana Abatutsi barenga Miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu Mwaka w’i 1994.

Kuri iyi nshuro, rizitabirwa n’amakipe y’Ibihugu Bitanu (5), birimo; Uganda, Kenya, Nigeriya, Botswana n’u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu ya Tanzaniya yegukanye iri rushanwa mu Mwaka ushize, kuri iyi nshuro ntabwo izaryitabira nyuma y’uko idasubije ubutumire yagejejweho n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (Rwanda Cricket Association).

Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Kenya niyo ifite agahigo ko kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi, kuko imaze kuryegukana inshuro Enye (4).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *