Mu cyumweru gishize, nibwo amakuru yatangiye gukwiwakwira ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko ihuriro ry’Ibyogajuru bitanga Interneti yiTwa Starlink ryemerewe gutangira gutanga serivisi za Interneti mu Rwanda.
Starlink icungwa n’Ikigo SpaceX cy’umuherwe w’Umunyamerika Elon Musk uherutse kugura Twitter, ikaba itanga internet yihuta inshuro zirenze eshatu isanzwe ikoreshwa mu Rwanda kandi ku giciro kijya kungana n’igisanzwe gihari.
Ibyo bituma iyo internet iba mu zizaba zihendutse cyane mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya Ingabire M. Paula.
Minisitiri Ingabire, ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko byibanze ku mbogamizi zikiri mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, yashimangiye ko iyo internet izaba ihendutse ugereranyije n’uburyo izaba inyaruka kurusha izindi zikoreshwa mu gihugu.
Biteganyijwe ko Starlink izatangira gukorera mu Rwanda guhera muri iki gihembwe cya 2023, nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure (RSA) cyemeje ko cyamaze kwemerera icyo kigo gutangira kubyaza umusaruro isanzure ry’u Rwanda.
U Rwanda rubaye igihugu cya kane muri Afurika cyakiriye serivisi za internet zitangwa na Starlink nyuma ya Nigeria, Mozambique na Malawi.
Amakuru atangwa na RSA agaragaza ko serivisi za Starlink zizagira uruhare rukomeye mu kongera ikigero cy’umuyoboro mugari wa internet inyaruka mu Rwanda.
Biteganyijwe ko servisi zitangwa n’icyo kigo zizajya zikoreshwa n’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitandukanye ku giciro buri wese azaba yisangaho.
Bitewe n’uburyo iyo internet izaba inyarukamo, biteganyijwe ko abayikoresha mu kumanura (download) amashusho n’ibindi ibintu kuri internet bizaba nko guhumbya, kuko nk’alubumu y’indirimbo z’amashusho umuntu azajya ayikura kuri murandasi mu gihe cy’amasegonda atanu kandi ize ifite amashusho meza cyane.
Filimi y’isaha n’igice kugeza ku masaha abiri ifite amashusho agaragara neza, na yo ngo izajya itwara iminota ine gusa mu gihe kuri internet isanzwe yatwaraga iminota itari munsi ya 15.
Gukoresha imbuga zitandukanye bizaba ari ugukozaho kuri iryo huzanzira rifite umuvuduko wa 150Mbps ku isegonda.
Kuri iyo internet byitezwe ko guhamagara bizaba byihuta cyane, kumva imiziki no kureba videwo kuri murandasi kandi ukaba ushobora no kuyikoresha ku bikoresho by’ikoranabuhanga byinshi icyarimwe.
Umuyobozi wa RSA Francis Ngabo, agira ati:
“Kwakira serivisi za Starlink mu Rwanda bijyanye n’intego yacu yo kubyaza umusaruro ubushobozi bw’isanzure hagamijwe iterambere rirambye ry’Igihugu, ari na ko bigira uruhare mu kugabanya icyuho mu ihuzanzira rya internet no kugera ku ntego yo gukwiza ahantu hose umuyoboro mugari wa Internet inyaruka.”
Abadepite basabye ko igiciro cya internet ya Starlink cyagabanyuka kuko amafaranga y’u Rwanda 48,000 ku kwezi ku muturage akiri hejuru kuri benshi.
Depite Frank Habineza yagize ati:
“Ubona ko nubwo tuzaba twungutse internet yihuta cyane, ibiciro byayo bizaba bikiri hejuru ku buryo bizagora abaturage benshi kuyigondera.”
Yifuza ko ibyo biciro byagera munsi y’ibisanzweho kugira ngo Abanyarwanda barusheho kuryoherwa n’ako gashya ari benshi. Kuri we asanga hakwiye kuboneka internet y’ukwezi igura nibura amafaranga y’u Rwanda 20,000 kugeza ku 30,000.
Minisitiri Ingabire M.Paula, yavuze ko ugereranyije n’ubushobozi bw’iyo internet, igiciro giteganywa giciriritse cyane.
Ati: “Iyo urebye ku giciro ushingiye ku buryo internet ya Starlink ikubye umuvuduko w’isanzwe inshuro ebyiri cyangwa eshatu ubona ko icyo giciro kiri hasi cyane ugereranyije n’izindi serivisi zihari. Iyo tugereranyije na serivisi zitangwa uyu munsi, dusanga igiciro cya Starlink ari cyiza kuko ubushobozi itanga burenze kure ubusanzwe bukoreshwa mu Rwanda.”
Yavuze ko iyo Interneti izaza ikenewe cyane mu mavuriro, mu masoko, mu bigo bya Leta, amashuri n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, ariko ku bantu ku giti cyabo izajya igura abafite ubwo bushobozi.
Abadepite benshi bagaragaje ko ari byiza kuba hararebwe ku nyungu rusange, basaba Guverinoma y’u Rwanda kwimakaza iyo internet mu bigo by’amashuri byose haherewe ku bitaragerwaho n’ihuzanzira rya internet, hagamije gushyigikira uburezi bufite ireme kandi bujyana n’icyerekezo cy’Igihugu.