Rwanda: Ingengo y’Imari yiyongereyeho 2,3%, byatewe n’iki, aya yiyongereyeho azakora iki?

0Shares

Ingingo y’imari y’u Rwanda igiye kwiyongeraho 2.3%, n’ukuvuga ko igiye kuva Kuri miliyari 4658.4 Frw ikagera Kuri 4764.8 Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yasabye Inteko Ishinga Amategeko, kwemeza ivugururwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka ikazamukaho 2,3%, ikava kuri miliyari 4658, 4 Frw ikagera kuri miliyari 4764,8 Frw, bingana n’izamuka rya miriyari 106,4 Frw.

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo Minisitiri Ndagijimana yagezaga ku Mutwe w’Abadepite amavugurura yakozwe mu ngengo y’imari.

Mu mafaranga mashya azinjira mu ngengo y’imari, harimo miliyari 115,2 Frw aziyongera aturutse ku misoro n’amahoro, ndetse n’inguzanyo z’imbere mu gihugu ziziyongeraho agera kuri miliyari 39,4 Frw.

Muri rusange, amafaranga akomoka ku misoro ateganyijwe kwiyongeho miliyari 113,2 Frw akava kuri miriyari 2067,7 Frw yari mu Ngengo y’Imari akagera kuri miliyari 2180,9 Frw.

Andi mafaranga atari imisoro yari ateganyijwe kugera kuri miliyari 304,6 Frw, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 2 Frw, agera kuri miliyari 306,7 Frw.

Impano z’amahanga zizagabanuka zigere kuri miliyari 728,2 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *